Kamonyi : Umusore w'imfubyi bamusanze mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Murindabigwi Vedaste wari ufite imyaka 23 y'amavuko, yibanaga mu nzu ari na ho bamusanze yapfiriye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.

Uyu musore yabonywe na mushiki we ubwo yajyaga muri iriya nzu ye yibanagamo, agasanga ibye byarangiye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro by'Akarere ka Gasabo ku Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma.

Gusa hari amakuru avuga ko uyu musore yishwe atewe icyuma mu ijosi.

Ubuyobozi bw'Ibanze buvuga ko uriya musore ashobora kuba yishwe n'abagizi ba nabi nubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kuri ruriya rupfu.

Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Rukoma, avuga ko nta bantu basanzwe bazwi ko bari bafitanye amakimbirane n'uriya musore kuko yari akiri muto.

Nkurunziza yagize ati 'Kugeza ubu nta muntu ukekwako ko yamwishe kuko ni umwana wari ukiri muto, utavuga ngo afitanye amakimbirane n'abantu.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umusore-w-imfubyi-bamusanze-mu-nzu-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)