Rurangirwa Louis yabwiye FERWAFA ko ashobora kuyitwara muri FIFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rurangirwa Louis akaba umuyobozi w'ikipe ya Rugende WFC, yasabye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ko ryaha amakipe y'abagore amafaranga yabagenewe yo guhangana n'ingaruka za COVID-19 bitaba ibyo akayitwara muri FIFA.

FIFA yoherereje amashyirahamwe amafaranga yo guhangana n'ingaruka za Coronavirus, ni amafaranga yaje umwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Nzeri.

Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 151frw yagombaga kujya mu makipe y'abagore ariko kugeza uyu munsi nta n'igiceri barahabwa.

Ni kenshi ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiye buvuga kuri iki kibazo, aho bwavuze ko amafaranga yabo ntaho yagiye ndetse ko abitswe mu rwego rwo kugira ngo azayakoreshe mu gihe ibikorwa bya ruhago y'abagore bizaba byasubukuwe cyane ko ubu amenshi atujuje ibisabwa.

Rurangirwa Louis muri Gashyantare akaba yarareze Komite Nyobozi ya FERWAFA mu Kanama Nkemurampaka, iyi komite yasabwe kwihutisha gahunda zo gutanga amafaranga mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri ku makipe yujuje ibisabwa.

Mu ibaruwa iri mu rurimi rw'igifaransa, umuyobozi wa Rugende WFC, Rurangirwa Louis yandikiye umunyamabanga wa FERWAFA, yasabye ko iki kibazo cyacyemurwa mu bwumvikane bidasabye ko bajya muri FIFA.

Yagize ati'impande 2 ni ukuvuga njye na Komite Nyobozi, Komisiyo yari yemeje ko amafaranga agomba gutangwa mu byumweru bibiri, mu yandi magambo ni ukuvuga tariki ya 14 Werurwe 2021, nyuma yo gufata uwo mwanzuro turifuza ko hashakwa igisubizo mu bwumvikane hatabayeho gutabaza FIFA.'

Ni ibaruwa yanditse akagenera kopi abaperezida b'amakipe y'abagore ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Rurangirwa Louis akaba yahaye ubu buyobozi ibyumweru 2, mu gihe bitakorwa akazahita yitabaza impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA.

Rurangirwa Louis yasabye FERWAFA ko yabishyura amafaranga yabo mu bwumvikane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rurangirwa-louis-yabwiye-ferwafa-ko-ashobora-kuyitwara-muri-fifa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)