Dukomeze kuzirikana guhamagarwa kwacu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y'i Sodomu n'iGomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana, 7ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha, 8 kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y'ubugome yarebaga akumva. 2Petero 2:6-8

1Abakorinto 1:26'Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab'ubwenge bw'abantu bahamagawe atari benshi, n'abakomeye bahamagawe atari benshi, n'imfura zahamagawe atari nyinshi.

Itangiriro 19:15-16' 15 Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati 'Haguruka ujyane n'umugore wawe n'aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy'umudugudu.' 16 Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n'uk' umugore we n'ay'abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y'uwo mudugudu.'

Pawulo yandikira ab'i Korinto atangira avuga ko we na Sositene babandikiye. Komanteri (commentaries) zivuga ko Sositene yari nk'umwanditsi we. Gusa yandikira iri torero, bigaragaza ko ryari ryaracitsemo ibice, bamwe biyitaga aba Pawulo abandi aba Polo, abandi aba Kefa abandi aba Yesu. Pawulo niwe wari warabwirije itorero ry'Ikorinto, ababyaza ubutumwa bwiza, bashoboraga kumwiyitirira, ariko ari kubandikira nta tsinda narimwe yashimye. Nuko rero ageze aha dusomye arababwira ati' Abubwenge barihe, abahanga barihe? Arababwira ati rero muzirikane guhamagarwa kwanyu. Mubuzima bwaburi munsi bw'itorero aya matsinda ajya abonekamo, abantu bakiyitirira umupastori umwe abandi undi ariko, ibi bigaragaza kudakura mu Mwuka.

Dusomye inkuru za Loti. Bibiliya itubwiyeko Loti yari umukiranutsi wajyaga yibabariza umunsi wose aririra abanyabyaha b'i Sodomu. Gusa Loti ntiyigeraga yimuka ngo ave muri abo banyabyaha amahitamo ye yaje kurangira atumugendekeye neza.

Dusomye mu itangiriro Imana ihamagara Aburahamu, ariko na Loti mwishywa we aramukurikira. Bageze mugihugu Imana yamuhaye bose baza kuba abatunzi bituma abashumba babo batongana kubera amashyo bari bafite. Nuko Aburahamu abibonye abwira Loti ati twureke gutongana hitamo aho ujya, nuhitamo kujya ibumoso ndajya i buryo kandi nujya iburyo ndajya i bumoso. Loti ahitamo ikibaya cy'i Sodomu n'i Gomora cyari Cyiza cyane Bibiliya itubwira ko hari hameze nk'ingobyi ya Edeni Imana ikiyirema. Gusa ikibazo cya Sodomu ni uko abantu baho bari barangiritse bakora ibitanezeza Imana, kandi bayigomera. Kuko guhera kumuto kugera ku mukuru bose bakoraga ibiteye Isoni, niko twasomye babwira Loti ati nazane abo bagabo bari iwe ngo ababahe baryamane. Rero Loti yarebye ku biboneka aho niho yagiye kurerera umuryango we, ntiyigeze abavamo ahubwo yakomezaga kwita kuri icyo kibaya gitoye ntahave. Yahanze umutima ku butunzi bw'isi.

Loti yakomezaga kwibabariza ab' i Sodomu ariko ntahimuke, kuko yagumaga kureba kuby'isi, ibi bintu abakrisitu ba none babigwamo kuko abenshi bahanze amaso kuby'isi. Yakiriye abo bamarayika bamukomangiye ngo ababahe babasambanye arababwira ari'Mfite abakobwa batigeze baryamana nabagaabo ndababaha ariko mureke abashyitsi banjye barare amahoro. Loti ntiyigeze yita kubyo abamalayika bamubwiye kuko yakomezaga guhanga amaso kumashyo ye n'ubutunzi bwe bwari i Sodomu, kugeza n'aho Abamalayika bamushikuje bamusohora mu mudugudu bamusohoramo bwangu. Uku niko abakirisitu ba none baba bari ahantu babizi ko badakora ibinejeje Imana ariko ntibahave kuko baba bita kumunezero w'akanya gato, babakaba bari mu bigare by'abantu babi ariko ntibemere kuhava, ariko nta kindi kuko birangira barimbutse.

Loti rero ishyano yahuriyemo naryo ni uko yaburiyemo umugore we, kuko yahindutse inkingi yumunyu. Nuko bituma ajya kwihisha mu buvumo, nuko abakobwa be baravuga bati' ntamugabo tuzabona ngo aturongore bigira inama yo gusindisha se babyarana abana umwe babyara Mori undi abyara Mowabu. Mori yakomotseho Abamori naho Mowabu akomokwa ho n'Abamowabu babereye Abisilaheri igihanda gikomeye. Ibi bivuze ko ibyo umuntu ari gukora bibi nuko nawe icyo azabyara kizakoza isoni itorero, umuryango we n'abandi. Nuko nitutava mu bibi bizatuma ibizavamo ejo bizadukoza isoni.

Muri iyi minsi abantu bihutira kujyana n'ibijyezweho. Ariko Pawulo yandikira Timoteyo yaramubwiye ngo yitoze kubaha Imana. Kandi yandikira Abakorinto,yarababwiye ngo ibyo mukora mujye mubikora mubanje kureba ko binezeza Imana. Kuko ntacyo dukora kugira ngo abantu badushime, ahubwo tugomba kubikora tunezeza Imana.

None mukirisitu, uhagaze hehe? Ni ibiki ushaka kugundira? Amahitamo yawe ameze gute kuko ibyo wabona bifite agaciro mu maso yawe hari igihe Imbere y'Imana byaba bidafite agaciro. Wimera nka Loti wibabarizaga umutima ariko ntasohoke mu bimubabaza umutima. Fata umwanzuro wimuke kandi usige ibyo bintu biri gutuma Imana itakubona neza, wireba kuby'isi ahubwo reba kubyo Imana ishaka nibwo uzakiza ubugingo bwawe

source:cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dukomeze-kuzirikana-guhamagarwa-kwacu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)