Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu mukino wabonetsemo amakarita 2 atukura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y'ibitego 2-0, ni mu gihe buri kipe yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y'uko buri ruhande ruhawe ikarita itukura.

Wari umukino wa gicuti amakipe yombi yateguye mu rwego rwo kuyafasha kwitegura shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Bugesera, aho ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza Guy Bukasa yari yahisemo kubanza amwe mu mazina azwi ku ntebe nka kapiteni Rugwiro Herve, rutahizamu Sugira Ernest, Manace Mutatu.

Igice cya mbere Rayon Sports ntabwo yari mu mukino neza kuko bagaragaza kudahuza neza ndetse banatakaza imipira myinshi, gusa nabyo ntacyo byafashije Bugesera FC kuko itabashije kubyaza umusaruro uku guhuzagurika kwa Rayon Sports.

Mbere gato y'uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 40 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Drissa Dagnogo wagize imvune. Igice cya mbere cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yari yakoze impinduka aho Manace Mutatu yari yinjiyemo asimbura Sekamana Maxime.

Izi mpinduka zagize akamaro kuko Rayon Sports yasatiriye cyane ndetse baza no kubona igitego ku munota wa 60 gitsinzwe na Manace Mutatu ku mupira yari ahawe na Ciza Hussein.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ndetse iza kubona igitego cya kabiri ku munota wa 81 gitsinzwe na Sugira Ernest.

Bugesera FC yakomeje gushaka uko yakwishyura ibi bitego ariko iza kugira ibyango rutahizamu wayo Rafael aza guhabwa ikaruta itukura. Umukino warangiye ari 2-0.

Muri uyu mukino kandi Mudacumura Jackson[Rambo] wa Rayon Sports winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura Nshimiyimana Amran na we yahawe ikarita itukura nyuma yo kubona imihondo 2.

Rayon Sports iri mu itinda B, izatangira shampiyona ikina na Gasogi United. Bugesera FC yakinaga umukino wayo wa 2 wa gicuti nyuma yo kunganya na Police FC 1-1, izatangira imikino yo mu itsinda A ikina na AS Muhanga.

Ababanjemo ku moande zombi

Bugesera FC: Twagirayezu Aman, Mucyo, Mugisha Francois, Ishimwe Elie, Rucogoza Djihad, Rafael, Niyongira Danny,Rucogazi Ilias, Kwitonda Allain, Theophile

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Habimana Hussein, Niyigenda Clement, Iradukunda Axel, Niyibizi Emmanuel, Blaise Nishimwe, Nshimiyimana Amran, Vital Aurega, Sekamana Maxime, Drissa Dagnogo na Ciza Hussein

Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri
Rambo yabonye ikarita itukura mu mukino wa Bugesera FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-bugesera-fc-mu-mukino-wabonetsemo-amakarita-2-atukura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)