RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi uherutse koherezwa na USA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyenyezi Beatrice woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America tariki ya 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 yari yakatiwe n'urukiko rwo muri kiriya gihugu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubeshya ubwo yashakaga ubwenegihugu bwa kiriya gihugu.

Uyu Munyenyezi Beatrice ubu ufungiye mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

Ibi byaha akekwaho byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare ubwo uyu Munyenyezi akaba n'umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w'Umuryango mu butegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe mu bikorwa avugwaho yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuba ubwe yarabaga ari kuri za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi.

Avugwaho kandi kuba yarafataga Abatutsikazi akabaha Interahamwe zikabasambanya, hakaba hari n'uwo bivugwa ko yahagarikiye zikamusambanya ubundi agahita amwirasira n'imbunda ntoya.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yashyikirije-Ubushinjacyaha-dosiye-ya-Munyenyezi-uherutse-koherezwa-na-USA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)