RIB yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Kigali -

webrwanda
0

Aba bagabo bafashwe ubwo bari bamaze kwiba abantu bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa, Camera, CPU za mudasobwa n’indangururamajwi.

Aba bagabo ibikorwa by’ubujura babitangiye muri Mutarama aho bari barakoze umutwe w’abajura bakiba babanje gucura imfunguzo z’inzu.

Umwe muri bo akomoka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo. Yemera ko bagiye biba ahantu hatandukanye, babanje kugenzura no gushaka amakuru y’uburyo baziba nyuma bagacurisha imfunguzo z’aho hantu.

Ati “Twibye mu mujyi aho bacuruza ibikoresho bifotora, twabikoze muri uyu mwaka mu bihe bitandukanye, aho nagendaga na mugenzi wanjye, tukaka serivisi z’aho bacuruza ibyo bikoresho tukabiba imfunguzo mugenzi wanjye akajya gucurisha imfunguzo, nimugoroba tukagaruka tukabiba.”

Yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’ubukene, ko yemera icyaha akagisabira imbabazi, akagira inama urubyiruko bagenzi be kutagwa mu bishuko.

Umwe mu bibwe witwa Bugingo Nicolas, usanzwe utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, yavuze ko yibwe ibikoresho bitandukanye birimo CPU za mudasobwa na Camera.

Ati “Umujura yarinjiye, arafungura bisanzwe, kuko ni wa muntu ukwiba, niba mukorana n’abantu mushobora gukekana, kuko arinjira agatwara ibintu byose, ntabwo atoranya.”

Bugingo yavuze ko ibikoresho yibwe byari bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni enye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko aba bagabo uyu mugambi bari barawucuriye muri gereza aho bari barafungiwe n’ubundi ibi byaha.

Ati “Bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’ubujura buciye icyuho”.

Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

Ni mu gihe icy’ubujura buciye icyuho cyo bagihamijwe bahabwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cy'ubujura no kurema umutwe w'abagizi ba nabi
Ibikoresho byibwe birimo za camera na mudasobwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)