Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Mata 2021 ubwo u Rwanda rwamurikaga ku mugaragaro raporo yabwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi raporo yakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko, Levy Firestone Muse.
Umunyamategeko Bob Muse uri mu bayikoze yasobanuriye Guverinoma y’u Rwanda ibiyikubiyemo mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro.
Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yagaragariraga buri wese n’uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iyi raporo yakozwe bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Ati “Ni raporo ikurikira iyakozwe n’abiganjemo abashakashatsi mu by’amateka yakozwe n’Abafaransa babisabwe na Perezida Macron. Si raporo isubiza iya mbere, zakozwe mu buryo butandukanye no mu bihe bitandukanye. Igaragaza ko Leta y’u Bufaransa hari uruhare yagize kuba yaratumye Jenoside ishobora kuba kandi byaragaraga ko ishobora kuba.’’
Muri raporo y’u Rwanda hifashishijwe abatangabuhamya barimo na Perezida Kagame ndetse n’abandi bakada ba FPR Inkotanyi.
Mu byo raporo zihuriyeho harimo ko zombi zemera ko habayeho uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr Biruta yakomeje avuga ati “Raporo ya Duclert igarukira mu 1994 ariko iy’u Rwanda inareba nyuma ya 1994 aho ikomoza ku bikorwa byari bigamije gusibanganya ibimenyetso by’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Yanavuze ko mu byo Raporo y’u Rwanda yagarutseho harimo amagambo yavuzwe na Mitterrand, avuga kuri Jenoside, ibyo u Rwanda rukeka ko “byatije umurindi abahakana Jenoside.’’
Ati “Ikindi ni ibikorwa byabaye nyuma ya Jenoside birimo imanza z’abasirikare bakuru umunani barezwe na Jean Louis Burguiere. Byatumye u Rwanda rutakaza umwanya rukurikirana izo manza.’’
Yasobanuye ko raporo y’u Rwanda itagamije kugira abo igeza mu butabera nubwo yakozwe n’abanyamategeko.
Ati “Raporo yakozwe si ugushaka ibyaha byajyanwa mu nkiko ahubwo yerekana ibyabaye mu buryo bw’amateka. Ntabwo duteganya ko Leta y’u Rwanda izabiheraho ikagira abo ikurikirana.’’
Iyi raporo ishingiye ku nyandiko zagaragaye n’ubuhamya bwatanzwe bitavuze ko mu gihe hari izindi nyandiko zaboneka zakorerwa icukumbura.
Minisitiri Dr Biruta yagize ati “Raporo zasohotse ariko ntabwo tuvuga ngo gucukumbura amateka birangiriye muri iyi raporo. Mu gihe haboneka izindi nyandiko zakoreshwa. Ntabwo byafunzwe ku buryo nta kindi kizongera gukorwa kuri iki kibazo. Bigomba kumvikanisha ko ejo, n’izi raporo zasuzumwe hashobora kuza abandi bakagira ibindi babona.’’
Yavuze ko ibibazo bitarangiye ku buryo ntawe uzongera kugira icyo abaza u Bufaransa ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amafoto: Niyonzima Moïse