Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Commonwealth - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad mu Biro bye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mata 2021.

Ibiro bya Perezida Kagame bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko Umukuru w'Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad ariko ntihasobanuwe birambuye ibikubiye mu biganiro bagiranye.

Earlier today, President Kagame received Lord Ahmad of Wimbledon @tariqahmadbt , UK Minister for the Commonwealth who is in Rwanda to discuss CHOGM2021 ongoing preparations. pic.twitter.com/YxVIx5z6HM

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 29, 2021

Minisitiri Tariq Ahmad ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda hagamijwe kureba aho imyiteguro yo kwakira CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting] ihuza Abakuru b'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza igeze.

Minisitiri Tariq Ahmad yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bwishimira aho u Rwanda rugeze rutegura inama ya CHOGM.

CHOGM nirangira, u Bwongereza buzaha ubuyobozi u Rwanda, umwanya ruzamaraho imyaka ibiri bitewe n'uko iyi nama iba buri myaka ibiri kandi ubuyobozi bugasigarana igihugu cyayakiriye.

U Bwongereza bwo bwamaze imyaka itatu kuri uyu mwanya kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama yari kuba mu 2020 yimurirwa mu 2021.

U Bwongereza bwafashije u Rwanda mu bikorwa bitandukanye kuva mu 2005, ndetse kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, Minisitiri Ahmad yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa bigana ku iterambere, cyane cyane mu kubaka ubukungu buhamye nyuma y'uko rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CHOGM iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 22â€"27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z'icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n'ibindi bikorwa bikomeye.

Nyuma yo gusuzuma imiterere ya COVID-19, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwanzuye ko iyi nama izaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Commonwealth, Tariq Ahmad, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba aho imyiteguro y'Inama ya CHOGM igeze

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-u-bwongereza-ushinzwe-commonwealth

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)