Nyagashotsi warwanye Intambara ya Kabiri y'Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nzu yayihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021, yubatswe mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge Kiziguro.

Uyu musaza yahawe inzu irimo ibikoresho byose birimo intebe, ibitanda, matela n'ibindi. Yahawe kandi inka yenda kubyara ndetse n'ubutaka bungana n'igice cya hegitari cyo guhingaho ubwatsi, kigega cy'amazi n'umushumba mu rwego rwo kumufasha gusaza neza.

Iyi nzu n'ibindi bikorwa byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda bikorwa n'Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n'Ingabo z'u Rwanda zari zihagarariwe n'Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare n'abaturage, Lt Col Vincent Mugisha.

Nyagashotsi mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye gukurwa mu buzima bubi yabagamo, ashimira Umukuru w'Igihugu wumvise ubusabe bwe akamugabira inka, akanamuha n'inzu.

Ati 'Aragahorana amahirwe n'amahoro, aragahorana intsinzi. Mumubwire ko nishimye cyane kandi ko yongeye kunyoroza nkuko nahoranye inka kera. Ubu ngiye kunywa amata nkomeze kubaho neza.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ubundi kubakira abatishoboye biri mu nshingano z'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

Yavuze ko uyu musaza ari we wisabiye Umukuru w'Igihugu kumwubakira inzu, nyuma ngo babisabwe barayimwubakira, banamugabira inka yenda kubyara kugira ngo akomeze kunywa amata.

Ati 'Ibikorwa nk'ibi biduha isomo ryo gukomeza umugambi mwiza wo gufasha abatishoboye nk'abayobozi kugira ngo tujye tubikora abaturage batagombye kubisaba. Uyu ni umukoro dusigaranye aho tugomba kujya tubikora nta wugombye kutubwiriza.'

Meya Gasana yavuze ko inzu yonyine yatwaye asaga miliyoni icyenda ubaze kugura ikibanza no kuyubaka, hajyaho ibigega, ikiraro cy'inka, inka, ubutaka, ibikoresho byo mu nzu, umurasire n'ibindi bigera kuri miliyoni 16 Frw.

Nyagashotsi Epimaque ni umusaza warwanye Intambara ya Kabiri y'Isi, aho yakuwe mu Rwanda ari kumwe n'abandi basore bakajyanwa muri Kenya kujya kurwanya ingabo za Hitler. Nyuma yo kuvayo yagarutse mu Rwanda afite umudali ndetse n'amafaranga yahembwe n'Abongereza yarwaniraga.

Yagarutse mu Rwanda akora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro abureka ahunga mu 1960 ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa mu Rwanda. Icyo gihe yahungiye muri Uganda aho ari mu bagize uruhare mu itangizwa ry'Umutwe w'Inyenzi wagiye ugaba udutero shuma tugamije guhangana n'abari babirukanye mu Rwanda.

Uyu musaza yagarutse mu Rwanda mu 1994 afite akanyamuneza ko kongera kugaruka mu gihugu cye yari amaze imyaka 34 atageramo.

Nyagashotsi avuga ko ubu yishimiye kuba mu gihugu kitarangwamo amoko.

Mu byatumye aramba harimo kunywa amata, akunda kurya ibishyimbo, ibijumba, imyumbati ndetse n'umutsima w'amasaka.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, aganira na Nyagashotsi nyuma yo kumushyikiriza inzu ye
Nyagashotsi Epimaque warwanye Intambara ya Kabiri y'Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame
Nyagashotsi Epimaque w'imyaka 101 yarwanye Intambara ya Kabiri y'Isi
Inzu yubakiwe uyu musaza
Nyagashotsi Epimaque yanagabiwe inka n'Umukuru w'Igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagashotsi-warwanye-intambara-ya-kabiri-y-isi-yashyikirijwe-inzu-yahawe-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)