Nyarugenge: Abantu 33 baguwe gitumo bari kunywera inzoga mu Kabari -

webrwanda
0

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, nibwo aba bantu uko ari 33 barimo abagabo 29 n’abagore bane baguwe gitumo bari kunywa inzoga mu kabari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bw’abaturage n’irondo ry’umwuga ndetse na Polisi.

Ati “Twabafashe kuwa Kane saa kumi n’imwe n’igice ari 33, harimo abagabo 29 n’abandi bane b’abagore. Bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage dukorana hirya no hino, ariko n’aba bashobora kuba ari kwa kundi babona umujyi ubamo ibintu byinshi bakibwira ko abantu bashobora kurangara bagakora ibyo bishakiye.”

Yakomeje avuga ko hari hashize igihe nta bantu bafatwa mu tubari duherereye muri aka gace anashimangira ko kuva Covid-19 yatangira bamaze gufatira mu tubari dutandukanye abarenga 200.

Nyiri iyi restaurant irimo n’akabari yaciwe amande y’ibihumbi 300 Frw, anafungirwa igihe cy’ukwezi kuko atari ubwa mbere afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abafashwe bajyanywe muri sitade bararamo bigishwa ibyiza byo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)