Nta bushobozi bafite bwo gutunga abahanzi! Ni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki nyarwanda ni umuziki uri gukurikiranwa cyane muri iki gihe bitandukanye n'imyaka yashize, ingero ni nyinshi. Urajya mu bitaramo abanyarwanda bari kwitabira, ujye ku ma tereveziyo atandukanye mpuzamahanga urasanga umuziki nyarwanda warahateye ibirindiro.

Urongera urebe mu baturage batandukanye, amaradiyo atandukanye uburyo indirimbo ziri gukinwa n'uko ziri gusabwa, bitandukanye cyane nka mbere aho umuziki wo hanze waganzaga cyane nk'uko bamwe babyivugira.

Ibi byose ni intambwe ishimishije muzika nyarwanda iri gutera ariko na none ntabwo abahanzi babyirata, urebeye no ku rwego bagenzi babo bagezeho rwo gushaka noneho umuziki ku wukura kuri uyu mugabane bakawujyana muri Amerika mu burayi no muri Aziya kandi byatangiye kugerwaho.

Hano imbere mu gihugu twaganiriye n'abantu batandukanye baba mu muziki umunsi ku wundi bawukurikiranira hafi kuva mu myaka yashize batubwira byinshi ndetse n'ikiri gutuma abahanzi batandukana n'ababafasha ariko bongera ho ko ari ibintu bisanzwe bibaho.


Clement yavuze ko iyo ufashe icyemezo kibi mu muziki ingaruka uzirengera

Ishimwe Clement umwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ndetse akaba afite n'inzu ifasha abahanzi yitwa Kina Music, yagarutse cyane kuri abo bahanzi ariko avuga ko buri ruhande ruba rufite impamvu zarwo zitandukanye. 

Yagize ati ''Hari abo contract zabo ziba zarangiye, hari ababa bafite izindi mpamvu zabo bwite ntabwo ari ikintu kiri rusange cyane ku buryo navuga ngo hari impamvu iyi ngiyi runaka ibitera. Nibaza ko ntaho mbyumva ku buryo budasanzwe''. Clement yongeyeho ko mu muziki iyo ufashe icyemezo kibi ingaruka urazibona. 

Ati "Kubera ko ntabwo ari ibintu bibera mu marido, niba wakoraga ukaba utagikora nk'uko wakoraga abantu barabibona nawe ubwawe urabibona. Nk'uko nabivuze biterwa n'impamvu zitandukanye, niba umwe yakoraga akaba atagikora nk'uko yakoraga, ibyo ni zimwe mu mpamvu zo gutandukana, gusa si ibintu bidasanzwe, bibaho mu kazi kose. 

"Ahubwo izo ngaruka zose uzireba nyuma iyo umaze kubona impamvu zatumye uvamo ugereranyije n'uko uri gutera imbere ugereranyije n'uko wari umeze mbere''

Gentil Gedeon umunyamakuru uzwi cyane mu myidagaduro, we siko abibona ahubwo asanga icyorezo cya Covid 19 cyarishe ibintu byinshi. Ati "Byose bishingiye ku ngaruka za Covid 19, icyo ama label yacuruzaga wari uriya muziki no gucuruza Brand z'abahanzi, ubu ibintu by'umuziki ntabwo birimo bigurwa izo Brand ntiziri kugurishwa".

"Bihita byumvikana ko label ntabwo yirwanirira yonyine kandi n'ubwo umuhanzi yaba atagurisha ariko akomeza gukenera ibyo yakeneraga. Umuhanzi agomba gukenera gukora video, agomba kwambara neza no gusa neza, transport, gukenera gukora 'Media duties', akenera ibintu byinshi, ibyo rero Label nta hantu yabivana itari gucuruza"

Yasoje agira ati "Muri iki gihe nkeka ko ahanini ariho bishingiye. Covid 19 yangije ibintu byinshi n'ubu bari mu bantu bakozweho cyane ibintu byabo byahagaze mbere y'ibindi byose abandi banasubukuye bo ntibasubukura''.

 Gentil Gedeon ati 'byose ni ingaruka z'icyorezo 'Covid-19'

Philbert Nizeyimana waryubatse nka Phil Peter umunyamakuru wa Isibo Tv, umushyushyarugamba akaba n'umu Dj, ni umwe mu bantu bazwi cyane muri uru ruganda rw'imyidagaduro cyane, wagize icyo atangaza ku bimaze iminsi biba mu myidagaduro yo mu Rwanda byo gusenyuka kw'ama Label no gusezera kwa hato na hato kw'abahanzi bayabarizwagamo. 

Phil Peter yavuze ko atari ibintu bisanzwe kubera ko n'abandi bahanzi nka ba Bruce Melody bagiye bava muri Super level ariko bagakomeza bagakora. Yagize ati "Mbona ari ikintu gisanzwe ko abantu bakorana batandukana kereka hari statistics mwandusha ko byiyongereye cyane kuri iyi nshuro, ariko kuva aho label zatangiye gukorera mu Rwanda tuzi abantu benshi bagiye batandukana".

"Kandi ntekereza ko bazakomeza no gutandukana mu gihe hari aho 'Business' izaba itagenda neza ku ruhande urwo ari rwo rwose. Rero ni ukubikurikirana mu buryo bwa hafi ntituvuge ngo wenda bizarangira, gusa birangiye byaba byiza hari ikigaragaza ko abantu bafitanye imikoranire myiza kandi iyo abantu bahora bagaragaza ko badakorana haba hari ikibazo muri iyo 'Business' bakora ni cyo kintu navuga wenda".

Yunzemo ati "Nidusanga byiyongera cyane, naho harebwa impamvu abantu bakareba niba hari icyo bayikoraho cyane cyane abo bireba, gusa ubu sinavuga ko abantu bari kuva muri label cyane ntarebye neza imibare, gusa iyo ndebye mbona bisanzwe''. Phil Peter kandi yavuze ko ari ibintu bisaba ko ubivugana ubushakashatsi buzima anahishura ko abantu bashobora kuba bari no kuvamo kubera impamvu nziza ku muziki.

Yagize ati "Rero niba bavamo bikaba impamvu mbi ku muziki byaba ari ikibazo kuko njye nzi ko nka Bruce Melodie yavuze muri Super level aragenda akora neza nyuma yaho tuzi abantu bagiye bava mu ma label bakagenda bagakora neza. Ubwo rero niba baba bagiye heza cyangwa bakajya mu zindi byaba byiza kurushaho, niba bahita basubira inyuma nabyo byaba ari ikindi kibazo"

"Gusa rero niba hari abantu wagiye ubona bava mu zindi Label bakagwa hasi bishobora no kuba ibimenyetso byiza byo kureba y'uko wenda hari imikoranire mibi hagati y'abahanzi n'ama Label ku buryo umuziki bishobora gutuma uvugururwa ukazamukira rimwe neza ariko bibaye bakurwamo n'impamvu mbi bagakwiye kugumamo, cyaba ari ikimenyetso cyiza cy'uko umuziki wacu utagana heza mu iterambere'.


Phil Peter abona gutandukana bishobora gutuma umuziki uvugururwa

Hari abandi bantu batandukanye twagiye tuganira nabo kandi bakunda umuziki bawukurikirana cyane nka Mike Karangwa - izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ni umugabo wamenyekanye mu itangazamakuru, rimwe na rimwe akaba yaragiye anagaragara mu Akanama Nkemurampaka muri Miss Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ntabwo Mike Karangwa yagiye kure y'ibyo bagenzi be bavuze kuko nawe yavuze ko ari ibintu bisanzwe cyane ko kumvikana biba bitagishobotse cyangwa amasezerano yabo yarangiye, akaba ari ko byahozeho. 

Hari undi twaganiriye utifuje ko amazina ye ajya hanze, we akaba yahise arasa ku ntego avuga ku bimaze iminsi biba ndetse anakomoza ku bahanzi batandukanye bagiye bava muri izo nzu zibafasha agira ati "Ikintu muba mukwiriye kubanza kumenya 'ese Queen Cha yari amaze igihe kingana iki adasohora indirimbo, umwaka ntiwari ushize? Ntabwo nkubwiye ngo ujye kunshira mu itangazamakuru nzabivugaho namaze kubireba neza'".

Yakomeje ati "Amalon nawe yari uko nguko akoreshejwe ama collabo ariko nta tandukaniro yerekana, ibyo rero njyewe mbibona mu buryo bubiri, Pius nta bushobozi afite kuko nawe akeneye kwifasha. Icyo kigatuma rero Amalon yareba uwo abona ufite ubushobozi uri bumufashe".

Ati "Queen Cha nawe, nyiri ibikorwa ntahari (aravuga umuyobozi wa The Mane) amaze amezi angahe agiye ntanateganya no kuza vuba nk'uko ubireba, rero niba abonye umuntu ugiye kumufasha cyangwa niba agiye kureka umuziki burundu ni kimwe mu bintu bituma asezera akavamo.

Ikintu nemera cyo kuri ibi ni uko Pius nta bushobozi afite bwo kureberera inyungu z'umuhanzi, hanyuma The Mane yo irabufite ariko The Mane ifite abahanzi benshi muri Label idafitiye umwanya wo kuba yababonera kandi na nyirayo adahari''.

Hari umuhanga wavuze ko mu muziki umuhanzi ashobora kutamenya umusaruro uzava mu byo akora, ariko natagira icyo akora, nta musaruro azigera abona, iyo adacitse intege, aba agifite amahirwe. Iyo nta kintu afite akwiye kwita ku byo akora cyane ndetse akiringira ubwenge bwe aho kuba imbaraga z'abantu.

Nk'umuhanzi ugomba guhora uzirikana ko hari abifuza kumera nkawe banagukurikirana umunsi ku wundi. Icyo ushaka gukora, icyo ukwiriye gukora ndetse n'igihe wifuza kumara ugikora, ugomba gukura isomo ku bo muhanganye ariko ntukwiye kubigana.

Niba ukoze ikintu ukabona ari cyiza ukwiye kugenda ugakora ikindi cyiza kurushaho, aho kugitindaho igihe kinini. Gerageza gushakisha ikiruseho ndetse niba ubona aho wari uri byanze ujye gushakira ahandi.

Kimwe cya kabiri cy'ibitandukanya ba rwiyemezamirimo bafite ibyo bagezeho n'abasa n'abananiwe ni ukudacika intege no gukomeza guhangana cyane. Â Nk'umuhanzi iyo ubonye byose bikubayeho  mu buzima bwawe ugomba kwita ku gihe cyane no kwanga abakuyobya ugakurikira inzozi zawe.

Mike Karangwa asanga ku kintu kitumvikanyweho ari ibintu bisanzwe mu muziki


Queen Cha yasezeye muri The Mane ya Badrama bivugisha benshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104919/nta-bushobozi-bafite-bwo-gutunga-abahanzi-ni-iki-abakurikiranira-hafi-umuziki-bavuga-ku-gu-104919.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)