Musanze : Umusore yatemye undi akaguru amuziza igiceri cya 50Frw amurimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore w'imyaka 20 watemwe na mugenzi we amuziza igiceri cya 50 Frw amurimo nk'umwenda, yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho.

Naho uriya w'imyaka 18 watemye mugenzi we yahise ashyikirizwa Polisi ubu akaba ari mu maboko y'uru rwego ubu akaba afungiye kuri station yarwo ya Remera.

Twagirimana Edouard uyobora Umurenge wa Remera avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko gukemura ibibazo bitagomba gutera ibindi.

Yagize ati 'Icyo dusaba abaturage ni ukujya bakemura ibibazo bafitanye mu mahoro aho gukoresha imbaraga n'umujinya w'umurengera gutya. Uyu yishyuzaga amafaranga 50 mugenzi we amubwira ko ntayo afite ariko ntibyari bikwiye kugera kuri ruriya rwego.'

ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

Ingingo ya 121 : Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW). Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umusore-yatemye-undi-akaguru-amuziza-igiceri-cya-50Frw-amurimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)