MU MAFOTO 100: Perezida Kagame na Madamu Jean... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, u Rwanda n'Isi muri rusange batangiye icyunamo cy'iminsi irindwi n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni bazira uko bavutse.

#Kwibuka27 byatangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame aho bacanye urumuri rw'icyizere, bunamira banashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere ku rwibutso rwa Gisozi, wanitabiriwe n'uhagarariye Abadipolomate bakorera mu Rwanda, uhagarariye Umuryango Uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) ndetse n'uwari uhagarariye Umuryango w'Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.

Urumuri rw'icyizere ni ikimenyetso cy'Ubutwari bw'Abanyarwanda mu gukomeza kwiyubaka nyuma y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo. 

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakomereje muri Kigali Arena kwifatanya n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye ryamaze isaha irenga, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo abagikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahakana amateka u Rwanda rwanyuzemo. Abwira Abanyarwanda ko badakwiye guterwa isoni no guhangana n'abo bantu.

Umukuru w'Igihugu ati 'Amateka ya Jenoside ni ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?'.

Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka atari umuhango usanzwe kuko wibutsa Abanyarwanda inzira y'umusaraba banyuzemo. Kandi ko kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hakigaragara imibiri y'abishwe.

Ati 'Ariko ntabwo twakwemera ko ayo mateka aduherana, iyi ni inshuro ya kabiri kwibuka bibaye hari iki cyorezo cya Covid 19, kuko tudashobora guteranira hamwe nk'uko bisanzwe, ibi birongerera agahinda abarokotse Jenoside, gusa kwihangana kwabo, kudacika intege no gushyira hamwe ni byo byadufasha gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.'

Umukuru w'Igihugu yanavuze ko nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n'ubumwe no kureba imbere nk'ubu, agaragaza ko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w'abaturage b'u Rwanda, iyi ari yo mpamvu abashaka kubatesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kubinanirwa.

Mu butumwa bw'amashusho, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yasabye abatuye Isi gushyira hamwe no kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guhangana n'ababiba urwango, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi.

António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iri mu mitwe ya benshi nk'igikorwa cyarenze intekerezo za muntu kibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.

Ati 'Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko aya mateka mabi yisubiramo birasaba guhangana n'amatsinda y'ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka ku Isi.'

Yakomeje ati 'Tugomba kandi kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho.'

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bacanye urumuri rw'icyizere, bashyira indabo ku mva bunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi



Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu muri Kigali Arena aho bifatanyije n'abasaga 500 mu #Kwibuka27







Ibyiciro bitandukanye by'Abanyarwanda bari bahagarariwe muri Kigali Arena mu gutangiza Kwibuka 27


Kanda hano urebe amafoto na hano

KANDA HANO UREBE PEREZIDA KAGAME NA MADAMU BATANGIZA #KWIBUKA27

AMAFOTO: Muzogeye Plaisir & Urugwiro Village



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104633/mu-mafoto-100-perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batangije-kwibuka27-104633.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)