#Kwibuka27: Dukwiriye kwibuka turushaho guhar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Clarisse Karasira wakoze indirimbo 'Komera' ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni imwe mu ndirimbo yumvwa cyane muri ibi bihe bitewe n'uburyo iririmbwemo ndetse n'ubutumwa burimo buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi ndirimbo anakomoza ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ubungubu.

Aganira na inyaRwanda.com, uyu muhanzikazi yatanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati "Ubutumwa nagenera abanyarwanda nanjye ndimo twese ni ukwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi turushaho guharanira kwiyubaka ndetse no gusenyera umugozi umwe nk'igihugu, twiyubaka mu buryo bwose butandukanye muri buri rwego.

Ubungubu aho tugeze njya mbona abayobozi bacu babitubwira mu magambo atandukanye batubwira ko tugeze ahantu ho kwiyubaka kwacu gukwiye noneho kurenga intangiriro cyangwa indiba kuko kwiyubaka na byo bigira intambwe. Dukwiye noneho gukomeza gutera imbere muri buri rwego hatagize na hamwe hasigara inyuma''.

Mu bundi butumwa uyu muhanzikazi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Paul Kagame, ayaherekeresha ubutumwa bugira buti 'Urumuri rutazima ashyiraho ibendera ry'u Rwanda, impore Rwanda".


Clarisse Karasira yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka27



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104626/kwibuka27-dukwiriye-kwibuka-turushaho-guharanira-kwiyubaka-ndetse-no-gusenyera-umugozi-umw-104626.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)