Miss Gasana wabaye Miss CBE na Miss Congeniality muri 2015 yambitswe impeta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, ariko nawe yari mu bakobwa bahabwaga amahirwe muri aya marushanwa ndetse yanegukanye ikamba ry'umukobwa w'intangarugero mu mibanire n'abandi (Miss Congeniality). Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.
Kuri ubu uyu mukobwa yamaze kwambikwa impeta y'urukundo n'umusore witwa Christian bamaze imyaka 8 bakundana. Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04/04/2021 ubwo hirya no hino ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Pasika - Izuka rya Yesu Kristo. Miss Darlene yakorewe ibi birori mu buryo bwamutunguye cyane dore ko hari hashize iminsi micye yizihije isabukuru y'amavuko, akaba ari ho umuntu yakeka cyane ko ari bwo yari gukorerwa 'Surprise' ariko ntibibe.

Miss Darlene yambitswe impeta mu birori byabereye kuri Inka Steakhouse mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mukobwa yadutangarije ko umusore wamwambitse impeta bamaze imyaka 8 bakundana. Urukundo rw'aba bombi ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kingana gutya. Ku bijyanye n'ubukwe bwabo n'ubwo nta mpapuro z'ubutumire zirajya hanze, amakuru yizewe ahari avuga ko buzaba muri uyu mwaka kuri Boxing Day ni ukuvuga tariki 26 Ukuboza 2021.



Source : https://imirasire.com/?Miss-Gasana-wabaye-Miss-CBE-na-Miss-Congeniality-muri-2015-yambitswe-impeta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)