Manchester United yateye intambwe iyigeza ku mukino wa nyuma wa Europa League,Arsenal iratsikira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

United yari mu rugo,niyo yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes ariko ntibyatinze AS Roma yahise icyishyura ku munota wa 13 ibifashijwemo na Pellegrini kuri Penaliti yabonetse nyuma yo kugaruza ukuboko umupira kwa Pogba.

AS Roma yabaye nk'ikanga abafana ba United ubwo yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 33 gitsinzwe na Edin Dzeko.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1 bya AS Roma.Icyakora AS Roma yari yavunikije abakinnyi 3 barimo n'umunyezamu wayo Pau Lopez.

Mu gice cya kabiri,United yaje yariye karungu,maze ku munota wa 47 Edinson Cavani ayishyurira iki gitego biba 2-2.

Ibitego byahise byisukiranya ku ruhande rwa United kuko ku munota wa 63 uyu Cavani yashyizemo igitego cya 3.

United yahawe Penaliti idasobanutse ku munota wa 68 ubwo Cavani yagwaga hasi ari kumwe na myugariro wa Roma,Smalling bijijisha umusifuzi watanze penaliti yinjijwe neza na Bruno Fernandes.

Bidatinze ku munota wa 74 Paul Pogba yatsindiye United igitego cya 5 n'umutwe hanyuma Mason Greenwood ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 86 arobye umunyezamu wa 2 Mirante wari ku rwego rwo hasi.Umukino warangiye United itsinze AS Roma ibitego 6-2.

Nta gihindutse,United iri ku mukino wa nyuma wa Europa League kuko AS Roma isabwa kuyitsinda ibitego 4-0.Edinson Cavani yatsinze ibitego 2,atanga imipira 2 yavuyemo ibitego hanyuma anakorerwaho penaliti.

Ku rundi ruhande,Arsenal yatangiye umukino iri hasi yatsinzwe na Villarreal ibitego 2-1 biyiha umukoro wo gutsinda umukino wo kwishyura byanze bikunze.

Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe yo muri Espagne itsinze Arsenal ibitego 2-0 bya Manu Trigueros na Raul Albiol ariko Arsenal byakekwaga ko igiye kunyagirwa yihagararaho ibona igitego kimwe mu gice cya kabiri ibifashijwemo na Nicolas Pepe kuri Penaliti yabonye nyuma y'ikosa ryakorewe kuri Bukayo Saka mu rubuga rw'amahina.

Icyakora uyu mukino warangiye amakipe yombi afite abakinnyi 10 kuko Dani Ceballos yabonye ikarita itukura ku ruhande rwa Arsenal mu gihe Etienne Capoue yayibonye kuri Villarreal.


Villarreal yatsinze Arsenal mu mukino ubanza



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yateye-intambwe-iyigeza-ku-mukino-wa-nyuma-wa-europa-league

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)