Nyuma y'ibyo Shaddyboo amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yishimira akazi gakorwa n'umunyezamu w'Amavubi, Kwizera Olivier abantu bageka ko hari ukuntu baziranye, uyu munyezamu yavuze ko ataziranye n'uyu mukobwa ndetse batavugana.
Byatangiye ubwo Kwizera Olivier yahabwaga ikarita itukura ku mukino wa ¼ cya CHAN ku mukino wa Guinea Conakry, Shaddyboo yifashishije Instagram ye yavuze ko uyu munyezamu yarenganye cyane.
Icyatumye abantu bibaza ku mubano w'aba bombi ni uko tariki ya 30 Werurwe 2021 ubwo Kwizera Olivier yongeraga kubona ikarita itukura ku mukino wa Cameroun mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, Shaddyboo yongeye gupositinga uyu mukinnyi yiyama abamuvugaga nabi.
Icyo gihe yagize ati' Olivier Kwizera ntako utagize, Olivier boo bakuve mu matwi uzaze ngutekere love_on_the_plate(ni restaurent ye atekera abantu akagurusha) rata.'
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko nta mubano udasanzwe afitanye na Shaddyboo ndetse ko nta na nimero ye agira.
Ati'nta mubano uri hagati yanjye na we ukomeye cyane biriya wenda yabikoze kubera impamvu ariko nta wundi mubano uri hagati yanjye na Shadia(Shaddyboo).Kuvugana, oya kuko nta n'ubwo ngira nimero ye.'
Ku ikarita itukura yahawe ku mukino wa Cameroun, avuga ko nta yandi mahitamo yari afite kuko yasanze aho kugira ngo batsinde igitego we ahubwo yari kuvamo hakajyamo undi.
Ati'ikarita itukura nahawe nk'uko mwabibonye mu mashusho nicyo gisubizo cya nyuma nari mfite kuko nari namaze gusohoka mu izamu kandi umukinnyi yari yamaze kugera ku mupira, ndavuga nti njyewe nshobora kuvamo hakajyamo undi ariko ntihagire ikintu kiba kuko ni umukino twari dukeneye, njye ndumva ntacyo byari bitwaye.'
N'ubwo yahawe amakarita 2 atukura mu mikino 2 yikurikiranya, umutoza Mashami Vincent yavuze ko ari we munyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu.