#Kwibuka27: Twibuke twiyubaka, dusenge byose... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi mu kiganiro kihariye yahaye inyaRwanda, twamubajije ubutumwa bwe muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho yahise anasobanura kuri we kwiyubaka icyo bivuze. Yagize ati: "Bivuze byinshi Harimo gukunda igihugu no gusigasira ibyiza tugezeho kandi tugakomeza kwihesha agaciro kuko ari twe rumuri rwigihugu''.

Aline Gahongayire abajijwe ku musanzu we nk'umuhanzi yavuze ko ari ukubaka igihugu n'imbaraga zose'


Ku cyo uyu muhanzikazi asaba urubyiruko ni ugukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi, gukunda igihugu, gukora no kwihangira imirimo. Asoza asaba abanyarwanda gufatanya kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati "Dusenge byose tuzabishobozwa n'Imana".

Uyu muhanzi aherutse guhuza imbaraga na Serge Rugamba bakorana indirimbo yanditswe na Alex Dusabe, imaze imyaka 10. Ni indirimbo yitwa 'Umwami Yesu'.

    'UMWAMI YESU' INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE NA SERGE RUGAMBA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104648/kwibuka27-twibuke-twiyubaka-dusenge-byose-tuzabishobozwa-nimana-aline-gahongayire-104648.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)