Gicumbi: Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa -

webrwanda
0

Ni icyifuzo batanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mata 2021, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye hari abantu bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, wabereye ku Rwibutso rwa Mukeri ruherereye mu Murenge wa Byumba ndetse n’urwa Gisuna.

Munyakazi André ufite abe bashyinguye mu Rwibutso rwa Mukeri, yavuze ko bigiteye isoni kubona hari inzibutso zidasakaye bituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kugira icyo ikora zigasakarwa.

Ati “Urabona nk’aha hari kunyagirwa, buriya baje bakahubaka byaba ari amahoro kuko imvura iragwa ikinjiramo imbere mu mva. Iyo amazi yinjiyemo byangiza imibiri y’abacu ariko iyo hubakiye amazi abura aho aca.”

Munyemana Augustin utuye mu Murenge wa Kageyo we yavuze ko hakwiriye kubanza gukorwa imiferege y’amazi ituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kubakira izi nzibutso ngo imibiri y’ababo itazangizwa n’amazi.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yavuze ko mu nzibutso esheshatu bafite izigera kuri eshatu arizo zidasakaye.

Yavuze ko izi nzibutso zose bateganya kuzihuriza muri rumwe ruzaba ari urw’akarere kandi ngo rukazaba rwubatse neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko kuri ubu bari gushaka uko bakemura iki kibazo hubakwa urwibutso rumwe rwahurizwamo imibiri iri mu nzibutso eshanu zitandukanye ziri muri aka karere.

Yagize ati “Hari gahunda yuko hagomba kubaho Urwibutso rw’Akarere bivuze ko inzibutso zishobora guhuzwa hakabaho Urwibutso rw’Akarere, ariko twe nk’Akarere ka Gicumbi mu biganiro twagiranye na CNLG twabasabye ko twagira inzibutso ebyiri zirimo urw’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urundi rw’umwihariko rw’abazize kuba ibyitso.”

Meya Ndayambaje yavuze ko urwo rwibutso bateganya kuzarugira urwibutso rwa Mutete aho ngo inyigo yagaragaje ko ruzatwara arenga miliyoni 800 Frw mu kurwubaka no kurutunganya mu buryo bujyanye n’igihe.

Yavuze ko kuri ubu bakiri mu biganiro hamwe na CNLG, IBUKA n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere bafite ababo muri izo nzibutso eshanu.

Mu Karere ka Gicumbi habarurwa inzibutso esheshatu, eshatu muri zo zishyinguyemo Abatutsi 1541. Izo nzibutso zirimo urwa Mutete rushyinguyemo imibiri 1042, urwa Rutare rushyinguyemo 268, urwa Nyarurama ruherereye mu Murenge wa Ruvube rushyinguyemo 202, urwa Mukeri rushyinguyemo 16, urwa Mugina rushyinguyemo 13 n’Urwibutso rwa Gisuna rushyinguyemo abishwe mu gihe cy’ibyitso.

Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa
Umuhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)