Iyi ndirimbo ye yo kwibuka ije isanga izindi nka 'Umusonga', 'Ihwa', 'Ibikomere', 'Ntukazime', 'Twazize iki' n'izindi.
Jean Marie ashimwa na benshi bitewe n'imyandikire ye benshi bemeza ko irimo ubuhanga kandi ikubiyemo ubutumwa bufasha Abanyarwanda n'abandi kumva ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ndirimbo 'Warakoze kuryonsa' yasohoye yumvikana avuga ko u Rwanda rwabyaye ishyano gusa rukiyemeza kuryonsa aho rwababariye ndetse rugaha ubutabera bwunga abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bakongera kwibona mu muryango nyarwanda nyamara barawuhemukiye.
Akomeza ahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko ababo bishwe batazigera bazima kuko agaciro kabo kataribwa n'imiswa.
Anibutsa abakomeje kwimana amakuru y'ahajugunywe cyangwa ahatabwe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ko ukuri n'amaraso bizahora bibatoteza.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WARAKOZE KURYONSA' Y'UMUHANZI JEAN MARIEJean Marie asaba abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ko bayizinukwa byihuse. Ashima ko mu Rwanda icyaha ari agatozi bityo agakomeza asaba abafite ipfunwe ry'uko bakomoka cyangwa bafitanye isano n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko bakwiyumva nk'Abanyarwanda bitezweho umusanzu ukomeye mu ukubaka igihugu.
Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati 'Rwanda weee wabyaye ishyano. Rwanda weee warakoze kuryonsa. Ayayaa Rwanda nziza hariya waransize. Rwanda weee wabyaye ishyano. Rwanda weee warakoze kuryonsa. Ubushishozi bwawe narabukeje.'
Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 10 na 13 Mata, uyu muhanzi yifatanyije n'Akarere ka Rulindo mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi n'urwa Rusiga.
Jean Marie yakoze indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Jean Marie yakoze indirimbo icyeza uko u Rwanda rwahaye ubutabera bwunga abijanditse muri Jenoside
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WARAKOZE KURYONSA' Y'UMUHANZI JEAN MARIE