KNC yahaye ubutumwa Rayon Sports n'andi makipe bari kumwe mu itsinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KNC yabwiye ikinyamakuru FunClub dukesha iyi nkuru ko amakipe atatu bari kumwe mu itsinda B agomba kwitegura gufata isomo rya ruhago na Gasogi United.

Ati 'Gahunda iracyari ya yindi. Ni ukuva mu matsinda turi aba mbere. Amakipe turi kumwe mu itsinda, nayibutsa kwitegura neza kuko icyo tuzi cyo, ku Cyumweru hano (kuri Sitade Amahoro) hazaka umuriro mu kibuga.'

Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil bazanye,bizeye ko azabafasha kuko badashidikanya ku bushobozi bwe.

Ati "Diego ntekereza ko ari umwataka mwiza, icyo nababwiye ntabwo turi ba bantu dupfa kuzana abantu bashaje baje kurangiriza ubuzima bwa bo hano, aba bakinnyi bose nta wurengeje imyaka 20, bafite 19. Nimutegereze muzabibona."

Gasogi United imaze gukina imikino itatu ya gicuti aho yatsinzemo ibiri (As Kigali FC na Gorilla FC) hanyuma itsindwamo umwe n'ikipe ya Bugesera FC 1-0.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yahaye-ubutumwa-rayon-sports-n-andi-makipe-bari-kumwe-mu-itsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)