Ese imirimo yose ukora hari abo igezaho ubutumwa bwiza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima bwa buri munsi dukora imirimo iatndukanye ushobora kuba uri umucuruzi, umuganga, umwarimu n'ibindi. Icyo ukora cyose gikwiriye kuba gihesha Imana icyubahiro mu buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw'Imana ku bandi.

Ibyanditswe bikurikira bitubwira ibijyanye n'imirimo: Matayo 6:19 â€" 21; Matayo 28: 19 â€" 20; 2; Timoteyo 4:2; Umubwiriza 11:1-2; Mariko: 4:14; 2 Petero: 3:8; Yakobo: 5:7 Matayo: 13:45 â€" 46.

Nitugera mu ijuru, Imana izatubaza iti: 'Ese imirimo yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza? Ni bangahe wagejejeho ubutumwa bwiza?'
Maze nyuma y'ibyo ijuru rizakora urutonde rw'aho wagejeje ubutumwa bwiza n'abo wabugejejeho, babikwereke.

Waba uri umucuruzi, umuganga, umwarimu, icyo ukora cyose gikwiye kuba gihesha Imana icyubahiro mu buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw'Imana ku bandi bugire icyo bwungura undi muntu ukureba cyangwa mwegeranye.

Ubutumwa bwiza Bw'Imana ni ubukozwe kuruta ubuvuzwe. Kuko umuntu ashobora gukora nabi kandi yari yavuze neza, ubutumwa yatanze avuga bukaba impfabusa.
Abakiristo bakangurirwa kubiba imbuto buri gihe (imbuto ni imirimo) kuko zizaduherekeza mu ijuru. Ikindi, kubiba imbuto bitera umukiristo icyizere cy'uko Imana izamushoboza no mu bindi byose agambirira, nkuko ijambo ryÍmana ridusaba kuyegera kugira ngo nayo itwegere.

Imana idusaba gukoresha mu byo dufite mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, ndetse rimwe na rimwe idusaba no gukoresha ikintu kimwe gusa dusigaranye ariko intego ari ukugira ngo iduhe umugisha (Urugero:umupfakazi wanditse muri Bibiliya, umuhanuzi Eliya yabwiye ngo amugaburire ifunguro rimwe gusa yari asigaranye kurya we n'umwana we, ariko agasoza amuhesheje umugisha ntiyongera kubura icyo kurya).

Ijambo ry'Imana ritubwira ko ku Mana umunsi umwe ungana n'imyaka igihumbi. Ibi bikwiye gukomeza abizera Imana ko mu gihe gikwiye Imana isohoza ibyo yasezeranije, ahubwo bagomba kwitondera aho babiba, bakirinda gukora ibitandukanye n'ubushake bw'Imana bibwira ko bayifasha, ahubwo bakiranuka. Bakora uruhare rw'abo; urugero, batanga kimwe mu icumi. kimwe mu icumi gikora umurimo wo kwagura ubwami bw'Imana kandi bigatanga umutekano, bikanateza imbere uwagitanze.

Ijuru mu yandi magambo ryagereranwa na Banki aho udashobora kubikuza cyangwa guhabwa amafaranga utajya uhabitsa. Ni yo mpamvu buri muntu asabwa kubitsa kuri konti y'iyo Banki igereranywa n'Ijuru.

Muri macye birakwiye ko mu buzima bwacu bwa buri munsi mu mirimo dukora ijye ibasha kumenyesha abandi Kristo bityo bamuyoboke kugira ngo bazabone ubugingo buhoraho ubwo Imana yateguriye abayubaha.

Source: amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-imirimo-yose-ukora-hari-abo-igezaho-ubutumwa-bwiza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)