Kiyovu Sports yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Babuwa Samson ashimira Perezida Kagame(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Kiyovu Sports ku munsi w'ejo yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka yarwo, imibiri ihashyinguwe ndetse n'uburyo abishwe bicanywe ubugome maze rutahizamu Babuwa Samson ashimira Perezida Kagame wahagaritse Jenoside.

Ni igikorwa iyi kipe yakoze mu gihe u Rwanda rurimo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kiyovu Sports iyobowe na perezida wayo Mvukiyehe Juvenal, ku munsi w'ejo hashize tariki ya 12 Mata 2021 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Rutahizamu Babuwa Samson ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba ariko ha none hakwiye gushimirwa byimazeyo uwayihagaritse.

Ati"ibyabaye mu myaka 27 ishize, byari bitewe ubwoba pe, ndashaka gushimira buri wese warwanye kugira ibyo bintu bibi bisigare ari urwibutso gusa, ndashaka gushimira by'umwihariko Perezida Paul Kagame waryanye cyane kugira ngo agarure amahoro muri iki gihugu, ni ikintu cyiza kuko abantu bose ubu bashyize hamwe."

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko basuye uru rwibutso nk'ikipe yagizweho ingaruka na Jenaoside yakorewe Abatutsi kandi na none bamwe mu banyamuryango bayo bijanditse muri ubu bwicanyi, bityo ko ari no mu rwego rwo gusobanurira abakinnyi ko batagomba kujya mu bindi bikorwa bibi.
Ati"ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo niba turi muri siporo twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sports twifuje kugira ngo tubimburire abandi basiporitifu duhe agaciro abacu bakorewe Jenoside mu 1994 cyane cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports hari abasiporutifu bacu, abakinnyi bacu, abakunzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi hakaba n'abasiporutifu bacu bijanditse muri ibyo ikorwa bibi."

Kuba bagiye ku Rwibutso bakajyana n'abakinnyi b'abanyamahanga batazi amateka y'u Rwanda, avuga ko ari cyo gihe cyiza cyo kugira ngo bamenye amateka y'igihugu bakiniramo bityo bikaba byanafasha no kugira ngo amateka y'u Rwanda akomeze amenyekane no mu bindi bihugu.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw'inzirakarenane zazize uko zavutse burenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports basuye Uwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Mvukiyehe Juvenal mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mvukiyehe Juvenal perezida wa Kiyovu Sports asinya mu gitabo cy'abashyitsi
Bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Camarade umutoza wungirije wa Kiyovu Sports na we yari ahari
Kayumba Jean Pierre perezida wa Board ya Kiyovu Sports na we yari ahari
Babuwa Samson yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba hakwiye gushimirwa abahagaritse Jenoside
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves
Minani Hemed ukuriya abafana ba Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/kiyovu-sports-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-babuwa-samson-ashimira-perezida-kagame-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)