Kirehe : Polisi yarashe imfungwa eshanu zashakaga gutoroka zihita zipfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'iraswa ry'izi mfungwa zarashwe ubwo zageragezaga gutoroka aho zari zifungiye muri kasho, yemejwe na Polisi y'u Rwanda nk'uko bitangazwa n'Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abapolisi bari bagiye guha ziriya mfugwa amazi yo gukaraba ubwo umupolisi yafunguraga abandi bahise barwanira kwiruka batoroka.

Avuga ko abapolisi bari barinze kuri iyo kasho babanje kurasa mu kirere ngo izo mfungwa zihagarare ariko zikanga zikongeza umurego.

Yagize ati 'Abari barinze barashe hejuru mu kirere ngo bahagarare ariko bakomeza kwiruka, ari nabwo harashwe batanu.'

Izi mfungwa zarashwemo eshanu zahise zitaba Imana.

Polisi y'u Rwanda ikunda kugira inama abaturage kudahangana n'inzego by'umwihariko abari mu byaha kuko abapolisi bitabaza intwaro bafite ku buryo byashyira mu kaga abo bantu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kirehe-Polisi-yarashe-imfungwa-eshanu-zashakaga-gutoroka-zihita-zipfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)