Kayonza: Uruhinja rw'amezi atatu rwatoraguwe mu murima rwapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruhinja rwabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gitega wa mu Kagari ka Nyawera mu Murenge Mwili.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Mwili, Ndabazigiye Jean Damascene yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rwabonwe n'abaturage batuye hafi aho, bakaba ngo barusanze ruzingazingiye mu myenda rwapfuye.

Yagize ati " Amakuru yatanzwe n'abaturage bayaha urwego rw'Akagari nako karatumenyesha duhita tuhagera, twasanze uwo mwana yashizemo umwuka, urebye afite nk'amezi atatu. Kuri ubu turi gushakisha uwahamutaye."

Ndayizigiye yavuze ko uwo mwana bamutaye ahazwi nko mu rwuri rwa Minagri mu isambu nini y'iyi Minisiteri iri muri uyu Murenge. Yavuze ko ngo bakurikije ibimenyetso babonye bigaragara ko uwo mwana bahamutaye kuri uyu wa Gatandatu, bakaba bagishakisha amakuru ngo bamenye niba uwamuhataye ari we wamwishe cyangwa niba yamuzanye yapfuye.

Ati " Ubu turimo gushakisha amakuru yo kumenya umubyeyi gito cyangwa undi muntu wese waba wakoze ibyo, kugira ngo akurikiranwe n'amategeko.Twashakishije mu midugudu ihegereye ariko abaturage batubwiye ko abafite abana bato bose bakibafite, gusa turacyashakisha urugo ku rundi."

Kuri ubu umurambo w'uru ruhinja wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane uburyo uru ruhinja rwishwe n'abamwishe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-uruhinja-rw-amezi-atatu-rwatoraguwe-mu-murima-rwapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)