Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikimara kumenyekana ko Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza yakira Judi Rever kuri uyu wa gatatu tariki 21Mata 2020, Umuryango 'Ibuka' uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abandi bantu bakabakaba 200 barimo abarimu muri za kaminuza, abashakashatsi n' abanyamakuru bakomeye ku isi, bahise bandikira ubuyobozi bw'iyi Kaminuza, basaba guhagarika icyemezo kigayitse cyo guha urubuga umuntu upfobya Jenoside, kuko binyuranye n'amahame ndetse n'amategeko mpuzamahanga.

Ibi Kaminuza ya Cambridge yabyimye amatwi, ngo kuko 'ikomeye ku ihame ry'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo'.
Amakuru dukesha'Versity', ikinyamakuru kigenga, kimaze imyaka 74 cyandikwa n'abanyeshuri ndetse n'abarimu ba Kaminuza ya Cambridge, aravuga ko iyi nkuru yo kwakira Judi Rever yatangaje kandi ikababaza benshi muri bo, ngo kuko amagambo ya Judi Rever adakwiriye kuvugirwa muri kaminuza yiyubashye nka Cambridge.

Ku rundi ruhade ariko ayo makuru ya 'Versity' arasesengura uburyo Judi Rever ashobora kuba yitaye mu mutego, kuko ngo impuguke, abashakashatsi n'abandi bantu bazi neza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kuza kumusebereza mu ruhame, bamwereka ko ibyo agenda akwiza bihabanye cyane n'ukuri. Ikindi ngo Judi Rever yibeshye ku gihe cyo kuvugira amahomvu ye, kuko agiye guhabwa ijambo muri Kaminuza ya Cambridge nyuma ya raporo ebyiri zikomeye cyane, zigaragaza uruhare rw'uBufatansa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abashakashatsi berekanye ko icyo gihugu cyashyigikiye Leta ya Yuvenari Habyarimana muri iyo Jenoside.

Ibi byegeranyo kandi bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe na FPR-Inkotanyi, mu gihe i Judi Rever we yihanukira agahamya ko FPR-Inkotanyi ariyo yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uku guhuzagurika no kunyuranya n'abakoze ubushakashatsi bwimbitse kandi bwizewe, ngo bishobora kutagwa neza Judi Rever

Ikinyamakuru 'Versity'cyo muri Kaminuza ya Cambridge gikomeza cyerekana amakosa akomeye ari mu cyo Judi Rever yise'ubushakashatsi', ashingiye ku buhamya bw'abantu batazwi cyangwa batanabayeho, ibp yabwiwe abahamwe n'icyaha cya jenoside bagerageza kwigira abere, n'ibindi binyuranye n'ibyemejwe bidasubirwaho ku rwego mpuzamahanga.

Izi nenge zose rero nk'uko 'Versity' isoza ibivuga, ngo zishobora kubera Judi Rever nka cya gihu cyikururiye amakara, ngo kuko ashobora kuza gukanja amanwa n'ahatwa ibibazo n'abazi neza ukuri. Mu bandi baza gufata ijambo harimo Filipp Reyntjens, Umubiligi nawe wiyemeje kugoreka amateka y'uRwanda, dore ko yari inkoramutima ndetse n'umucurabwenge w'ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside.

Iri tsinda ry'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ryakomeje kwamaganwa ntiryashirwa, ariko ibiza kuba ku barigize bishobora gutuma abarigize bicuza kuba bihaye rubanda muri Kaminuza ya Cambridge. Amakinamico yabo ashobora kurushaho kubatesha , nubwo ako bafite n'ubundi gaciriritse.

The post Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kaminuza-ya-cambrigde-yatsimbaraye-ku-cyemezo-cyo-guha-urubuga-judi-rever-kabuhariwe-mu-gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-nyamara-uyu-munyakadadakazi-ashobora-kwicuza-icyatumye-yishyira-ku-karuban/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)