Ese usabana na nde? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nimero imwe y'ikinyamakuru cyanjye gisohoka buri kwezi, nabajije abasomyi iki kibazo: 'Ese usabana n'Imana cyangwa usabana n'ibibazo byawe' Joyce Meyer

Impamvu nabajije kiriya kibazo abasomyi b'icyo kinyamakuru, ni uko Imana yari yarakimbajije igitondo kimwe. Uwo munsi nabyutse ndi gutekereza ku bibazo byanjye. Mu kanya gato Umwuka w'Imana aramvugisha. Numvaga ijwi rye risa nirindakariye, arambwira ati: ' Joyce, ushaka gusabana nanjye, cyangwa ushaka gusabana n'ibibazo byawe?' Hanyuma ambwira ibyo ngiye kukubwira nawe : 'Ntukibaze cyane ku byagutengushye.'

Nihagira ibigutenguha, ntukicare, nurangiza ngo utangire kwicira urubanza. Kubera ko uko waba wiyumva kose, ntaho utandukaniye n'abandi. Bijya bidukomerera kenshi na kenshi kuko Satani ajya aza akatwereka ko nta wundi muntu wigeze ahura n'ibisa nk'ibyo twahuye nabyo. Ibyo si byo.

Igihe kimwe nafashije umukobwa wanjye cyane, kubera ko twicaranye nkamubwira ubuzima nanyuzemo mu gihe nari mfite imyaka 18 kugeza kuri 23. Nkimutekerereza izo nkuru, yumvise asubijwemo imbaraga mu bugingo.

Nk'umuntu uwo ariwe wese, yari yaragiye ahura n'ibintu byamubabaje, ariko uko imyaka yakuraga, ubuzima bwanjye bwo bwagendaga buba bubi cyane, kandi biteye ubwoba. Nk'urugero namubwiye uburyo nabaga mu nzu imwe muri Okalendi(Oakland) muri Kariforiniya(California), mu birometero hafi 5.000 uvuye aho twari dutuye.

Aho nta modoka yari ihari, nta televiziyo, nta telephone nta n'uwari unyitayeho. Namubwiye uko najyaga nicara muri iyo nzu nijoro, njyenyine nkandika imivugo y'ishavu nk'icira imanza, bwacya nkajya ku kazi. Ndamubwira nti'Shima Imana ko ufite umuryango mwiza, akazi keza, urugo rwiza n'imodoka nziza, kubera ko icyo gihe njye ntabyo nari mfite.'

Maze kumuha ubuhamya bwanjye, yumva atangajwe n'uburyo yari abayeho neza n'ibyiringiro by'ibyiza byari bimuri imbere.

Buri wese ashobora guhitamo atyo

Dushobora gutangazwa n'ibyo dutunze cyangwa dushobora gutunga, cyangwa tugacibwa intege nuko hari ibyo tudafite. Ikizwi ni uko niba nta kintu ufite, nta kintu ufite nyine! Kwicara ngo iyaba nari mfite ibi n'ibi ntacyo byongera. Dushobora kwifuza ngo iyaba byari bihindutse gutya na gutya, ariko nyine ntibihindutse.

Niba dushaka gutsinda gucika intege no gusenyuka mu mutima bitewe n'uko hari ibyo twari twiringiye bitabaye, tugomba kureba uko ikibazo kiri, tugahangana na cyo uko giteye cyangwa kimeze. Ikindi tuzi, ni uko uko ububi bw'ikintu bwaba bungana kose, tugomba kumenya ko haba hari amahitamo. Tugomba guhitamo gusabana n'ibibazo byacu cyangwa gusabana n'Imana.

Kabone n'aho twaba twakataje ibingana bite, cyangwa twumva tumeze nabi dute, tuba dufite ubushobozi bwo kuyobora ibitekerezo byacu mu muyoboro w'ibishoboka cyangwa w'ibidashoboka.

Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-usabana-na-nde.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)