Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y'u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021 igahuza abanyamuryango bo mu cyiciro cya mbere b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA igamije kurebera hamwe uko shampiyona yasubukurwa, yarangiye yemeje ko shampiyona y'u Rwanda 2020-2021 izakinwa mu matsinda ane (4) agizwe n'amakipe ane muri buri tsinda.

Muri iyi nama akaba ari naho banzuriye ko yi shampiyona izatangira tariki ya 01 Gicurasi maze irangire tariki ya 29 Kamena 2021, ni imikino izakinwa mu buryo hazabaho umukino ubanza n'uwo kwishyura, hanyuma ikipe ebyiri za mbere zizahita zijya muri ¼ cy'irangiza.

Hemejwe ko imikino ya ¼ na ½ hazakinwa umukino umwe, ikipe itsinzwe ihite ivamo indi igakomeza mu kiciro gikuriyeho, ni mugihe kandi amakipe atazagera muri ¼ cy'irangiza, azahura hagati yayo maze hishakemo abiri azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Banzuye kandi ko ikipe izatwara igikombe cya shampiyona cy'umwaka w'imikino wa 2020-2021 izahita ihagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe iya kabiri izahita yerekeza muri CAF Confederation Cup.

Uko amatsinda ahagaze:

Itsinda rya Mbere: APR FC, BUGESERA FC, AS MUHANGA na GOLLIRA FC.
Itsinda rya Kabiri: RAYON SPORTS FC, KIYOVU SPORT, GASOGI UNITED na RUTSIRO FC
Itsinda rya Gatatu: POLICE FC, AS KIGALI FC, MUSANZE FC na ETINCELES FC.
Itsinda rya Kane: MUKURA VS, SUNRISE FC, MARINES FC na ESPOIR FC

The post Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y'u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inama-yahuje-abanyamuryango-ba-ferwafa-bemeje-uko-amakipe-azahura-ubwo-shampiyona-yu-rwanda-2020-2021-izaba-isubukuwe-muri-gicurasi-2021-ndetse-hamejwe-ko-amakipe-azakina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)