Icyo kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yasabye abafana b'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe ya APR FC, Manzi Thierry yabwiye abafana b'iyi kipe ko babizi neza ko icyo bakeneye ari igikombe ariko na we abasaba kubasengera mu rugendo rwa shampiyona bazatangira mu kwezi gutaha.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura shampiyona izatangira mu ntangiriro za Gicurasi 2021 igakinwa mu buryo bw'amatsinda.

Manzi Thierry akaba kapiteni w'ikipe y'ingabo z'igihugu, yavuze ko ubu bakinnyi bameze neza ndetse bishimiye kugaruka mu myitozo.

Ati"Ni ibyishimo muri rusange ku ikipe yose nyuma y'igihe kinini tudahura nk'umuryango wa APR FC ubu buri mukinnyi wese uko umubonye akanyamuneza ni kose.'

Uyu mukinnyi waganiraga n'urubuga rw'iyi kipe, yavuze ko atari ibintu byoroshye kumara igihe nk'icyo bamaze badakina ngo bizere ko bazagaruka ku muvuduko vuba, ariko ngo si bibi cyane kuko hari abakinnyi bari mu ikipe y'igihugu bo bafite imikino mu maguru yabo.

Ati"Ntabwo biba byoroshye nyuma y'igihe kinini abantu badahura kubera icyorezo cya COVID-19 ngo bakorere hamwe nk'uko byari bisanzwe, ariko muri rusange ntabwo duhagaze nabi abakinnyi benshi bafite imikino bakinnye mu ikipe y'igihugu bari kugerageza guhuza n'abari bamaze iminsi bakorera imyitozo mu rugo, icyo navuga nuko turi kwitegura neza dukora imyitozo umunsi ku wundi igomba kudufasha mu mikino ya shampiyona turi kwitegura mu kwezi gutaha'

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi yavuze ko abizi neza ko icyo abakunzi b'iyi kipe biteze ari igikombe ariko na we abasaba inkunga y'amasengesho kuko kuza ku kibuga byo bigorabye bitewe n'ibihe igihugu kirimo.

Ati"Ni byiza kongera kugaruka, dufite intego yo gutwara igikombe ngira ngo abafana nibyo bakwishimira mbere ya byose kandi tubasaba y'uko aho bazaba bari hose, amasengesho yabo akenewe mu rugendo rwa shampiyona tuzatangira muri Gicurasi kuko imbaraga zabo baduteraga ku mukino turi kumwe muri sitade ubu ntekereza ko bizaba bigoyemo bitewe n'icyorezo cya COVID-19.'

Shampiyona izatangira tariki ya mbere Gicurasi 2021, APR FC ikaba iri mu itsinda A aho iri kumwe n'ikipe ya Bugesera FC, Gorilla FC na AS Muhanga.

Manzi Thierry avuga ko nk'abakinnyi bishimiye kongera guhura
Manzi we na bagenzi be ngo barimo gukora cyane
Abafana ba APR FC basabwe amasengesho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-kapiteni-wa-apr-fc-manzi-thierry-yasabye-abafana-b-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)