Imiryango irenga ibihumbi 15 yiganjemo iyo muri Karongi na Nyamagabe niyo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside -

webrwanda
0

Kuva mu 2009 nibwo GAERG yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bushakashatsi n’ubu burakomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidele yabwiye RBA ko muri ubu bushakashatsi basanze Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ari zo zifite umubare munini w’imiryango yazimye.

Yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze, twasanze intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo arizo zibasiwe cyane, Akarere ka Karongi niko kagize imiryango yazimye myinshi irenga 2000, Akarere ka Nyamagabe niko kagakurikira.”

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga ibihumbi bibiri yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe aka Nyagatare ko gafite umuryango umwe wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.

Nsengiyaremye yavuze ko kuba Akarere ka Nyamagabe na Karongi aritwo dufite umubare munini w’imiryango yazimye bifitanye isano no kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z’u Bufaransa zari ziturimo.

Ati “Twabonye bifitanye isano n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo, kuko utwo turere twombi Inkotanyi zatugezemo bitinze bitewe n’Ingabo z’Abafaransa zari zihari.”

Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye Nsengiyaremye yavuze ko batekereza kwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse hagakorwa na filimi mbarankuru isobanura neza iyo miryango n’uburyo yazimye.

Uretse kuba ingabo zahoze ari iza RPA zaratinze kuhagera, kuba Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo arizo zifite imiryango myinshi yazimye bishingira ku kuba uturere tuzigize ari tumwe mu twari dufite umubare munini w’Abatutsi.

Iyari perefegitura za Gikongoro (Nyamagabe y’ubu), Kibuye (Karongi) na Cyangugu ni ahantu ngo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kuva kera kandi mu buryo buremereye, kubera imbaraga ishyaka rya Parmehutu ryahashyize.

Mu 1959 na 1963 ngo nizo perefegitura zishwemo Abatutsi benshi, cyane cyane muri Gikongoro hishwe abarenga ibihumbi 25 mu byumweru bibiri.

Icyiyongereyeho ni uko mu 1994, izo perefegitura Guverinoma ya Kambanda Jean yashyizemo imbaraga nyinshi mu cyo yitaga ukwirwanaho (auto-défense civile), hagenda hoherezwa abaminisitiri bagomba kuhayobora ubwicanyi.

Ku Gikongoro hashyizwe Col Simba Aloys unahavuka ahashyira imbaraga mu gutanga intwaro no gutoza Interahamwe, ku Kibuye hoherezwa abaminisitiri babiri, Edouard Karemera wari uw’ubutegetsi bw’igihugu na Eliezer Niyitegeka wanahamaze igihe kigera ku mezi abiri, afatanyije na Perefe Clément Kayishema n’abandi.

Mu 2020 ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka iyi miryango yazimye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba hari imiryango itararokotsemo umuntu n’umwe ari ikimenyetso cy’uko hari umugambi koko wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho, asaba ko abakibyiruka bajya bigishwa ubumuntu kandi bagatozwa kumenya agaciro k’undi.

Imiryango irenga ibihumbi 15 yiganjemo iyo muri Karongi na Nyamagabe niyo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)