U Rwanda ruvuga ko Raporo yarwo itagamije kujyana u Bufaransa mu nkiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi rapro yahawe umutwe witwa 'A Foreseeable Genocide : The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.' Tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo 'Jenoside yagaragariraga buri wese : Uruhare rwa Guverinoma y'u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.'

Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, yamurikiwe Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ni raporo yakozwe ku bufatanye bw'ibigo bitatu byo mu Rwanda n'ikigo cy'inzobere mu by'amategeko cy'Abanyamerika kitwa Levy Firestone Muse.

Ibikubiye muri iyi raporo ya Paji zigera muri 600, ntibitandukanye cyane n'ibyagaragajwe na Komisiyo Duclert na yo iherutse gushyira hanze raporo igaragaza uruhare rw'u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda mu 1994.

Gusa iyi raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y'u Rwanda yo igaragaza ko ibyabaye mu Rwanda byagarariraga buri wese ko hariho umugambi wa Jenoside mu gihe iriya ya Duclert yo yavugaga ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Leta y'u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ntigamije kujyana u Bufaransa mu nkiko

Ubushakashatsi bwo ku ruhande rw'u Rwanda bwakoze n'inzobere mu by'amategeko mu gihe ubwo ku ruhande rw'u Bufaransa bwakozwe n'abiganjemo inzobere mu by'amateka.

Hari abibajije niba ku ruhande rw'u Rwanda iriya raporo itagamije kujyana u Bufaransa mu nkiko kuko yakozwe n'abanyamategeko.

Nyuma y'uko iyi raporo y'u Rwanda igiye hanze, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze iyi raporo itagamije kugeza mu nkiko u Bufaransa cyangwa undi uwo ari we wese.

Mu kiganiro n'Abanyamakuru, yagize ati 'Ntabwo icyo igambiriye ari uyu akurikiranyweho ibyaha ibi n'ibi, ku buryo nta nubwo duteganya ko leta y'u Rwanda izabiheraho ngo igire abantu ikurikirana.'

Gusa avuga ko inkiko zishobora kubona amakuru kuri bamwe mu bantu bavugwa muri iyi raporo nk'umugore w'uwahoze ari Perezida, Agathe Kanziga uba mu Bufaransa kimwe n'abandi bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa.

Minisitiri Biruta avuga ko iyi raporo igaragaza neza ko u Bufaransa bwatumye Jenoside Yakorewe Abatutsi ishoboka kuko kiriya gihugu cyakomeje gushyikira Leta yari iriho itegura Jenoside Yakorewe Abatutsi.

U Bufaransa bwishimiye intambwe bigezeho

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa yashyize hanze itangazo rivuga ko Guverinoma ya kiriya gihugu yakiriye neza Raporo y'u Rwanda kuko igaragaza ukuri ku mateka ahuriweho n'ibihugu byombi kandi ko ari byo byifuzwa na kiriya gihugu kubaka umubano mushya ushingiye ku kuri.

Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Minisitiri Jean-Yves Le Drian washyize umukono kuri ririya tangazo, yavuze ko Igihugu cye kishimiye ubushake bw'u Rwanda muri iyi ntambwe nziza yo gukomeza kubaka umubano.

JPEG - 170.5 ko
Mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ruvuga-ko-Raporo-yarwo-itagamije-kujyana-u-Bufaransa-mu-nkiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)