Gisagara: Batatu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa amabaro atandatu -

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo aba bantu bamenyekane ko bafite imyenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

SP Kanamugire yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abantu bafite imyenda ya caguwa bahise bategura igikorwa cyo kujya kubafata.

Abafatanwe imyenda bavuze ko nabo hari abandi bantu bari bamaze kuyambura bayikuye mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

SP Kanamugire yagiriye inama abakora ubucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko nta muntu n’umwe bizigera bihira.

Yagize ati “Abenshi bakora ubu bucuruzi bwa magendu bibwira ko batazafatwa nyamara bakirengagiza ko Polisi y’u Rwanda ifitanye imikoranire myiza n’abaturage mu gukumira ibyaha. Umuntu wese wijandika muri ubu bucuruzi nta kindi buzamugezaho usibye gufungwa no gucibwa amande, ikiza ni uko babireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko.”

Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho gusaba n’abandi kwimakaza umuco wogutanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa abahungabanya umutekano.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika(US$5000).




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)