Gerard Pique yahishuye umukino wamubabaje kurusha indi yose bamaze gutsindwa muri FC Barcelona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe ya FC Barcelona, Gerard Pique,yatangaje ko nubwo batsinzwe nabi na Bayern Munich ibitego 8-2 muri Champions League ishize ariko umukino wamubabaje cyane ari uwo banyagiwe na Liverpool ibitego 4-0 nyamara mu mukino wari wabanje bari bayitsinze ibitego 3-0.

Pique yavuze ko uyu mukino batsinzwe ibitego 4-0 batsinzwe muri ½ cya champions league na Liverpool muri 2019 ariwo wamubabaje kurusha indi yose amaze gutsindwa FC Barcelona.

Aganira na AS,myugariro Pique yababajijwe umukino wamusebeje cyane mu gihe amaze akinira FC Barcelona,asubiza ati '" Anfield dukina na Liverpool. "

Yakomeje avuga ko ageze mu rwambariro yarakaye cyane bigatuma atangira kujugunya kure buri kintu cyose cyari hafi ye.

Ati 'Ntabwo ndi umukinnyi ukuntu kujugunya ibintu hasi ngo ngaragaze ko narakaye ariko kubera amahirwe twari twaremye mu mukino ubanza,ibyo nibyo nakoze.'

Uyu mukino Pique avuga ko wamubabaje wafashije Liverpool kwegukana UEFA Champions League kuko yahise igera ku mukino wa nyuma itsinda Tottenham ibitego 2-0.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gerard-pique-yahishuye-umukino-wamubabaje-kurusha-indi-yose-bamaze-gutsindwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)