Covid-19: Minisitiri Gatabazi yasabye abatuye mu Majyepfo kwitwararika birinda gusubizwa muri #GumaMuRugo -

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru aho yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa.

Minisitiri Gatabazi yaganiriye n’abo mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

Yagarutse by’umwihariko ku bwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, avuga ko imibare y’abacyandura mu Majyepfo bakomeje kuba benshi, abasaba kwitwararika birinda ko bashyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Yagize ati “Intara y’Amajyepfo kuri ubu ni yo iri ku isonga mu bwandu bwa Covid-19 ku buryo bisaba ko abaturage mwongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.”

“Mu muhanda nagiye mbona abaturage batambaye agapfukamunwa, hari n’abaje hano mu nama batwambara ari uko bahageze, ntabwo ari ko bigenda. Agapfukamunwa ntabwo ari ako kwambara uje mu nama, ni ako kwirinda uri mu bandi baturage mutabana mu nzu, ba bandi baba bashobora kuba bafite aho banyuze utazi.”

Yabibukije ko agapfukamunwa atari ako kwambara babonye abayobozi cyangwa abapolisi, ahubwo kagomba kwambarwa igihe cyose umuntu avuye mu rugo agiye aho ashobora guhura n’abandi.

Ati “Urebye uko imibare ihagaze muri Huye, Gisagara, Ruhango, Nyaruguru n’ahandi, murasabwa kongera gutekereza kurushaho, mufate ingamba kuko nibiba ngombwa hari ibice bigomba gusubira muri guma mu rugo.”

Minisitiri Gatabazi yabibukije ko guma mu rugo ari yo ihenda kurusha kwirinda, abasaba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije gukumira Covid-19.

Bamwe mu bitabiriye iyo nama batanze ibitekerezo bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Bimenyimana Venuste ati “Tugiye kongera imbaraga mu kwirinda kuko kuba imibare y’abandura Covid-19 iri kwiyongera bigaragara ko habayeho kudohoka mu Ntara yacu y’Amajyepfo.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi igaragaza ko abandura Covid-19 benshi bari kugaragara mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yashizeho amabwiriza yihariye ku Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru y’uko abantu bagomba kuba bageze mu rugo 19h00, bitandukanye n’ahandi mu gihugu kuko isaha yagizwe 21h00.

Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru
Minisitiri Gatabazi yasabye abatuye Intara y’Amajyepfo kwitwararika bakumira Covid-19 birinda gusubizwa muri guma mu rugo
Minisitiri Gatabazi yasuye Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa Mbere, agirana ibiganiro byihariye n'abagatuye
Abatanze ibitekerezo biyemeje kongera imbaraga mu gukumira icyorezo cya Covid-19
Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Minisitiri Gatabazi aganira n'abo mu Mirenge ya Ruheru na Nyabimata muri Nyaruguru

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)