Burera: Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bareganwa basabiwe gufungwa imyaka irindwi -

webrwanda
0

Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze. Rwakomeje kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, nyuma y’uko rusubitswe inshuro eshatu.

Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko imanza zombi zihuzwa kuko Visi Meya Manirafasha yari afite imanza ebyiri ariko muri rumwe harimo ingingo yo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi ngingo yateje impaka zamaze iminota 40 ariko zisoza urukiko rwanzuye ko imanza zihuzwa hirindwa imbogamizi zari zagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko hashobora kuzabaho ko byabangamira ihame rivuga ko nta muntu uregwa cyangwa ngo ahanirwe icyaha kimwe inshuro ebyiri kuko n’ubusanzwe iyo ngingo bari bazi neza ko bazayiburanaho.

Abaregwa bose uko ari batanu bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa bavuga ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.
Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n’akanama kayashinzwe, we akabisinya nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

Ashinjwa guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito ku Ibanda rya miliyoni 24 n’igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k’amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

Kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo hagiye gutangwa amasoko mu buryo bwihuse urwego ruritanga rwandikira ababishinzwe rukagisha inama aribyo Maniraguha yirengagije nkana ngo kubera inyungu bwite yari abitegerejemo.

Buvuga ko uwahawe isoko atari ubwa mbere yari aribonye bitanyuze mu ipiganwa kuko hari n’irindi yahawe rya 16.554.524 ryo kugura ibikoresho birimo matela, amarido n’ibikoresho byo kubikamo amazi ku bari gutuzwa mu Mudugudu wa Gitesi Model Village naryo ryamuhawe bitanyuze mu ipiganwa.

Kuri ibi byaha akurikiranyweho, Visi Meya Manirafasha, ayo mafaranga yayahembye abakozi bubatse amashuri kubera ko ngo bari basa n’abakoze imyigaragambyo bakajya ku Murenge yamara kubimenyesha Akarere kakamusubiza kamwemerera ko yayakoresha bakazaboherereza andi.

Ku ngingo yo gutanga isoko ryo kugura ibikoresho byahawe abari gutuzwa muri Gitesi Model Village bitanyuze mu ipiganwa, Manirafasha yavuze ko yabikoze biciye mu myanzuro y’akanama k’amasoko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirafasha avuga amagambo buri wese yabwira urukiko ndetse ko adakwiye gushingirwaho ahubwo hakagaragazwa ibimenyetso bifatika harimo n’ibyanditse kuko mu buhamya bwatanzwe n’abari mu kanama k’amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y’iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

Kwizera Emannuel we akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta bidaciye mu ipiganwa aho yatanze irya 5.420.596 Frw ryahawe Nzanzuwera Desire ryo kugura matela, amarido n’ibindi bikoresho by’amazi byo kujyana mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rurembo yatanze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarama.

Yavuze ko byose yabikoze ahawe uburenganzira n’Akarere ka Burera kubera ukuntu byihutirwaga, ikintu Ubushinjacyaha bwasabiye ibimenyetso ariko ntibiboneke kuko yemezaga ko yabibwiwe kuri telefoni.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’abaregwa Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga maze busaba urukiko kwakira ikirego no kwemeza ko gifite ishingiro maze bubasabira ko bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri wese.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Gicurasi 2021 saa Munani n’igice.

Aba bose baregwa muri uru rubanza bahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro, Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)