Bobi Wine yatanze ya modoka ye ifite uburinzi budasanzwe ngo hasuzumwe agaciro kayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bibaye nyuma y'uko urukiko rukuru rutesheje agaciro ubusabe bwa Bobi Wine bwo kubuza abashinzwe imisoro n'amahoro kugenzura imodoka ye.

Ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro muri Uganda cyatangaje ko ubwo iyo modoka yinjizwaga mu gihugu, byagiciyeho ntikimenye ko idatoborwa n'amasasu, bigatuma ihabwa agaciro gato.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abanyamategeko ba Bobi Wine bajyanye iyo modoka ku biro by'ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro.

Iyi modoka Bobi Wine yahawe ni imwe mu modoka zihenze cyane zigendamo abanyacyubahiro cyane cyane abakuru b'ibihugu.

Bobi Wine yashimiye cyane abamufashije kubona iyi modoka kuko avugako yayihawe n'abari bamushyigikiye mugihe yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora byatangajweko yatsinzwemo na Perezida Museveni bari bahanganye.

Mu butumwa burebure yatanze, Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka bo mu ishyaka abereye umuyobozi rya National Unity Platform (NUP).

Bobi Wine yavuzeko abarwanashyaka be bitanze cyane mugihe yari mubikorwa byo kwiyamamaza kuko aribo bamuhaye ibyo yakeneraga byose.

Yashimiye abamushigikiye bose kuko aribo bamuhaye amafaranga menshi yakoresheje mu matora ndetse ngo ni nabo bamuhaye imyambaro idatoborwa n'amasasu yagaragaye yambaye mugihe yiyamamazaga.

Iyi modoka Bobi Wine yahawe, yagombaga kuba yarayihawe ubwo yiyamamazaga ariko ngo biza gutinda kubera ubushobozi kuko iyi modoka ihenze cyane.

Bobi Wine yashyize hanze iby'umuziki wo kwishimisha yinjira muri Politiki ni umwe mubanyapolitiki bafite abakunzi benshi mu Uganda.

Yatsinzwe na Perezida Museveni mu matora aheruka ariko kugeza ubu Bobi ntaremera ibyavuye mu matora avugako yibwe amajwi kuko ariwe watsinze ndetse yatanze ikirego murukiko rw'ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bobi-wine-yatanze-ya-modoka-ye-ifite-uburinzi-budasanzwe-ngo-hasuzumwe-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)