Biteye ubwoba: 'Isata' mu kiyaga cya Burera!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibijyanye n'aya mazi azamuka ajya mu kirere, amakuru avuga ko ari 'Isata' bisobanuyeko amazi aba ari kujya mu isanzure. Benshi bakibona aya mazi azamuka mu kirere, bagize ubwoba bwinshi, bamwe batangira gukeka imperuka. Bamwe mu bantu baturiye iki kiyaga baganiriye na inyaRwanda.com bavuze ko 'Isata' ari ibintu bikunda kuba kuva kera aho ngo bijya biba ari na nijoro bugacya byashize.

Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe (Meteo Rwanda), cyanditse ku rubuga rwa Twitter ubutumwa buhumuriza abaturage, aho cyatangaje ko ibyabaye muri iki kiyaga ari ibintu bisanzwe bibaho. Bagize bati "Iyi ni "Isata yo mu mazi" kandi irasanzwe. Ni ikinyabihe (Weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n'amazi yo ku kiyaga bitewe n'ikinyuranyo kinini hagati y'ubushyuhe bwo ku kiyaga n'ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biri. Niyo mpamvu bimeze kuriya. Murakoze".


Abaturage bari batewe ubwoba no kubona amazi azamuka mu kirere ntagaruke

Mu busanzwe amazi aratembera akava mu kirere (igihe imvura igwa) akaza ku butaka, bugatoha amwe akinjiramo andi agatemba agana imigezi n'inzuzi nazo zigashyira ibiyaga n'inyanja. Muri uku gutoha hari ayinjira mu gitaka cyoroshye agacengera akazagera ubwo apfumura agatunguka mu mabanga y'imisozi ari byo bita ko 'isoko y'amazi yavutse.' Iyo habonetse 'amasoko' menshi y'amazi agahura, akora 'umugezi utemba' urugero ni umugezi wa Rukarara n'uwa Mbirurume.


Iyo imigezi ibiri ihuye amazi yayo aba menshi agakora 'uruzi'. Uruzi ruba ari runini kurusha umugezi, urugero twavuga ni nk'uruzi rwa Nil bivugwa ko rugizwe na Nyabarongo yahuye n'Akanyaru bigakora Akagera. Bamwe mu bahanga mu bumenyi bw'Isi bemeza ko Nil ifite isoko mu Rwanda.

Amazi y'uruzi runaka atemba agana inyanja ariko hari ubwo agera ahantu imisozi ikayabuza gukomeza gutambuka noneho akahirunda agakora 'ikiyaga.'


Dushingiye ku ihame ry'umuhanga mu bugenge (physique) n'ubutabire (chimie) witwaga Antoine de Lavoisier, muri physique na Chimie nta kintu gitakara, ahubwo kirahinduka kikaba cyangwa kikajya mu kindi. Amazi twasanze kuri uyu mubumbe yose aracyahari n'ubwo yanduye andi akaba yarirundanyirije ahantu runaka (glaciers).



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104716/biteye-ubwoba-mu-kiyaga-cya-burera-amazi-ari-kuzamuka-ajya-mu-kirere-kandi-ntagaruke-amafo-104716.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)