Ubuhamya buteye agahinda bwa Muhoza wasambanyijwe n'abagabo 15 afite imyaka 12 y'amavuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Muhoza Goreti w'imyaka 39 yari afite imyaka 12 y'amavuko. Se umubyara na basaza be batanu, bishwe jenoside igitangira.

Icyo yihe ngo yabanaga n'umuryango we ku Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba. Igihe cyaje kugera bimukira mu cyahoze ari Gitarama, aho abahigwaga muri Jenoside benshi bari barimo kujya gushakira ubuhungiro.

Yibuka neza uburyo mu gihe cya Jenoside, Interahamwe zajyaga zibasanga aho bihishe zigatoranya abakobwa n'abagore, zikabasambanya ku ngufu, ibi nawe bikaba byaramubayeho.

Muhoza ati: 'Abagabo babiri bamfashe nari mbazi. Umwe yitwaga Kalisa, undi yitwa Rukarabankaba Alexandre… Nyuma bahise bahura n'abandi bagabo, babasaba ko babo bansambanya. Abo bagabo bigabanyijemo amatsinda abiri, maze barampiganirwa. Bakinnye amakarita, basezerana ko utsinda ari we uza kunsambanya mbere. Hari tariki 2 z'ukwezi kwa Gatandatu 1994 ubwo bansambanyaga, maze gusambanywa n'abagabo 15 mbura ubwenge, ibyakurikiyeho simbyibuka.'

Igiteye agahinda, ni uko gusambanywa n'abo bagabo bose, byamuviriyemo n'akaga k'uko yahise yanduzwa agakoko gatera SIDA. Uretse ibyo kandi, banamuteye inda yaje kuvukamo umwana w'umuhungu, uyu akaba iteka amubera urwibutso rw'akaga yahuye nako.

Nyuma yo kumenya ko bamuteye inda, yashatse gukuramo inda bitewe n'igitutu cy'umuryango we, ariko igihe kiza kugera yiyemeza gukomeza gutwita iyo nda ndetse akanayibyara. Nyina wa Muhoza ntiyari yorohewe n'ubuzima bubi umukobwa we yari abayemo, anabana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

Nyuma yo kubyara, ku myaka ye 14 gusa y'amavuko, nyina yamuhatiye gushakana n'umugabo wo muri Kongo wari ukuze cyane kuko yari afite imyaka ibarirwa muri 60, uwo akaba ari nawe Muhoza yaje kubyarana nawe umwana wa kabiri.

Uburyo uwo mugabo we yamufataga nabi, byatumye batamarana igihe maze Muhoza aza kumucika agaruka mu Rwanda gutangira ubundi buzima bushya, hari mu mwaka w'1996. Nk'umukobwa muto wari umaze kubyara kabiri, atarigeze yiga kandi yarihebye, ubuzima bwe bwari inzira y'umusaraba.

Yaje gufata abana be abasigira nyirakuru, arangije ajya i Kigali gushaka akazi kugirango abashe kujya abona icyo abatungisha. Akigera mu mujyi wa Kigali, yahise abona akazi ko gukora imirimo yo mu rugo, aha ari naho yaje kumenyanira n'umusore nawe wakoraga akazi ko mu rugo.

Muhoza yaje kuba inshuti n'uwo muhungu, biza kugera ubwo bakundana cyane ariko ntiyigera amuhingukiriza ko abana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, kugeza ubwo yaje kumutera inda. Muhoza ati: 'Nari mfite roho mbi, nari ntarakira ubuzima bubi bw'ahashize hanjye… Nashakaga kwanduza umugabo wese SIDA'.

Uwo mukunzi wa Muhoza yaje kumutega amatwi amubwira ibye byose, undi ahitamo kumubabarira ndetse urukundo rwabo rurushaho gushinga imizi. Igihe cyaje kugera babyarana umwana w'umukobwa, uwo akaba yari abaye uwa gatatu kuri Muhoza. Muhoza Goreti ati: 'Yanyitagaho cyane, rimwe na rimwe akansohokana tukajya gusangira, kandi urukundo rwacu rwarushijeho kugenda rukomera umunsi ku wundi'

Nyuma yo kubyara uwo mwana wa gatatu, Muhoza yasubiye kubana na nyina, gusa ku bw'amahirwe abana ntabwo bavukanye ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

Uwo mukunzi we babyaranye umwana wa gatatu, yakomeje kumufasha, ariko akagira umutwaro ukomeye cyane w'uko abana be babiri bakuru bahoraga bamubaza impamvu afata imiti, ubundi bakamubaza aho Se ubabyara ari. Ibyo byose yakomeje kubigumana muri we, kugeza ubwo mu mwaka wa 2014, nyuma yo guhabwa ubufasha bw'isanamutima, yaje guhishurira abana be iby'inzira y'umusaraba yanyuzemo, abasobanurira ko bose ari abana be kandi bagomba gufatanya guharanira kuzagira ejo hazaza heza.

N'ubwo yahuye n'ubuzima bumusharirira, Muhoza avuga ko yabashije kurwana n'ibyo bibazo ubuzima bugakomeza.Muhoza asanzwe aba mu karere ka Gicumbi ko mu Ntara y'Amajyaruguru.

 

Source: Ukwezi, &agakiza.org

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/ubuhamya-buteye-agahinda-bwa-muhoza-wasambanyijwe-nabagabo-15-afite-imyaka-12-yamavuko-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)