Areruya Joseph, wanditse amateka mu mukino w'amagare, yasezeranye imbere y'Imana n'umukobwa w'inzozi ze (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare wa Benediction Ignite na Team Rwanda, Areruya Joseph, yasezeranye kuri iki Cyumweru na Uwera Josephine, umukobwa w'inzozi ze.

Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeraniye imbere y'Imana muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza mu muhango wabanjirijwe n'uwo gukwa.

Mu bari bamwambariye harimo murumuna we, Gahemba Barnabé, bakinana muri Benediction Ignite ndetse na Mugisha Samuel bahurira mu Ikipe y'Igihugu y'Amagare (Team Rwanda).

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Areruya Joseph yanditse amateka akomeye mu mukino w'amagareMu marushanwa dore ko yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun.

Areruya Joseph kandi yabaye umukinnyi w'umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

Leave your vote

-1 Points
Upvote Downvote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/areruya-joseph-wanditse-amateka-mu-mukino-wamagare-yasezeranye-imbere-yimana-numukobwa-winzozi-we-mu-bukwe-bwagatangaza-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)