Appolinaire yashyize hanze indirimbo 'Ineza' yakoranye na Patient Bizimana-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Nshuti Appolinaire ukorera umurimo w'Imana mu Itorero Living Worship church i Kanombe, nyuma y'amezi macye ashyize hanze indirimbo 'Wewe ni Bwana', kuri ubu yamaze gusohora indi nshya yise 'Ineza' yakoranye na Patient Bizimana uri mu baramyi bazwi mu Rwanda.

Nshuti Appolinaire yakiriye agakiza akiri muto akura akunda kuririmba, ubu akaba ari umuramyi umaze gukora indirimbo zirenga 10 nk'uko abyitangariza, ati "Maze gukora album igizwe n'indirimbo 10 zakozwe n'aba Producers babiri; Boris pro na Mast P.". Kuba ari gukora muzika ubutitsa mu gihe benshi mu bahanzi ba gospel basa nk'abafashe ikiruhuko, Appolinaire avuga ko ibanga ari ugusenga no gukora cyane.

Ati "Nta kindi uretse gukora cyane nasenga kugira ngo Covid-19 irangire tubone uburyo twatarama (concert)". Ibi yabitangaje ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Ineza' yakoranye na Patient Bizimana yamenye kuva kera cyane. Yavuze ko Patient ari umuhanzi wicisha bugufi, bityo akaba abimushimira cyane kuko 'guca bugufi uri icyamamare bigora benshi'.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, Nshuti Appolinaire yadutangarije impamvu yakoranye indirimbo na Patient Bizimana anamutangira ubuhamya bwiza, ati "Impanvu nahisemo Patient ni uburyo akoramo umurimo w'Imana. Namumenye ataramamara ariko uko nari muzi n'uyu munsi niko mubona. Biri mu bintu byatumye nifuza kuba nakorana nawe kuko guca bugufi uri icyamamare bigora benshi. N'imyandikire ye ndayikunda ngakunda n'uko adahindagura injyana akora".

Asobanura byimbitse ibanga rimufasha gukorana imbaraga nyinshi muri iki gihe Isi n'u Rwanda rurimo byibasiwe na Covid-19, yagize ati "Ibanga nta rindi, uretse amahirwe ubona ukagira ibyo wigomwa ugakora icyo ukunda kuruta". Ku bijyanye n'inama yaha abahanzi bagenzi be, yabasabye gukundana no gushyigikirana, ati "Inama natanga kuri bagenzi banjye ni ugukundana tugashyigikirana kuko icyo kintu ntacyo mbona".

REBA HANO INDIRIMBO 'INEZA' YA NSHUTI APPOLINAIRE FT PATIENT BIZIMANA

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Appolinaire-yashyize-hanze-indirimbo-Ineza-yakoranye-na-Patient-Bizimana-VIDEO.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)