Hagaragajwe imbogamizi ibigo bito n’ibiciriritse bihura nazo mu kubaka izina hakoreshejwe ikirango -

webrwanda
0

Ni iby’agaciro ariko ni n’umuzigo ku bigo bicyiyubaka mu bucuruzi kuko byo nta mazina akomeye yabyo azwi muri rubanda, ibintu bituma ibicuruzwa cyangwa serivisi byabyo bitizerwa n’abaguzi.

Kubaka izina ukizerwa n’abaguzi ku isoko biterwa n’ubuziranenge buzwi ku bicuruzwa utanga, bituma n’ikirango cyabyo kimenyekana kandi binajyana n’uburambe. Ni yo mpamvu uzabona umuntu ajya kugura igicuruzwa akabanza yareba ikirango kiriho. Nubwo igicuruzwa cyaba kitujuje ubuziranenge ariko ikirango kiriho kizwi gishobora kugurwa, icyujuje ubuziranenge gifite ikirango kitazwi ntikigurwe.

Ku bigo bito n’ibiciritse bikeneye kugira ikirango kizwi, haracyari imbogamizi zinyuranye nk’uko byagaragajwe mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 20 Mata 2021cyahuje abo mu ngeri zitandukanye bazi iby’umutungo bwite mu by’ubwenge birimo n’ikirango.

Ni ikiganiro cyibanze ku “kubaka izina mu bucuruzi wifashishije umutungo bwite mu by’ubwenge,” harebwa amahirwe n’imbogamizi ku bigo bito n’ibiciriritse.

Umunyamategeko mu by’umutungo bwite mu by’ubwenge, Mugengangabo Jean Nepomuscène, wari mu bitabiriye icyo kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko ubumenyi n’ubushobozi buke bikiri imbogamizi ku bigo bito n’ibiciriritse mu rugendo rwo kubaka ikirango kizwi, nk’umutungo wabifasha kugira izina mu bucuruzi.

Ati “Imbogamizi zihari ku bigo bito n’ibiciriritse n’izigendanye n’ubumenyi buke, kubera ko abantu badafite amakuru ahagije ku bibafitiye akamaro cyangwa se batabihugurwamo kugira ngo bamenye aho bashobora gukura amahirwe babyaza umusaruro.”

Mugengangabo yasobanuye ko hari n’imbogamizi y’ubushobozi buke kuri ibyo bigo mu bijyanye no kugikora cyangwa kukibungabunga.

Ati “Ikindi ni ubushobozi buke bwo kuba wenda umuntu yakora ikirango, kucyandikisha no kukirengera. Nabyo hari igihe bisaba ko haba hari amikoro.”

Ikirango gifite akamaro gakomeye

Rwiyemezamirimo Sina Gérard wari muri icyo kiganiro yasobanuye uko ibicuruzwa bya Entreprise Urwibutso ye bidashobora kwiganwa n’ubonetse wese kuko biba bifite ikirango.

Ubusanzwe igicuruzwa kiriho ikirango kizwi kiba cyarandikishijwe. Mu Rwanda, ibicuruzwa na serivisi byandikishwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

Sina yavuze ko kuba ibicuruzwa bye bitandukanye biba byanditswe bituma bitekana ku buryo bitakwiganwa.

Ati “Buri gicuruzwa cyose kiba cyanditswe muri RDB. Ibindi [tujyana hanze] nabyo biba byanditseyo ku buryo bitanga icyizere cy’uko isoko ufite ritapfa kuvanwaho n’ubonetse wese. Ntabwo umuntu wese yaza acyigana cyangwa ngo acyiyitirire ngo bishoboke.”

Uyu mugabo uri mu bafite izina rikomeye haba mu Rwanda no mu mahanga yahumurije abafite ibigo bito n’ibiciriritse, ababwira ko kubigeraho “bidahenze”.

Uretse kurinda umutekano w’ibicuruzwa, Mugengangabo yavuze ko ikirango kinagira uruhare runini mu gutandukanya ibicuruzwa by’ikigo runaka n’iby’ikindi, kucyegurira abandi mu gihe runaka bakakwishyura, kucyifashisha waka inguzanyo muri banki n’ibindi.

Hasobanurwa ko ikirango cy’ubucuruzi gishobora kuba inyuguti, imibare cyangwa byombi bigahuzwa, igishushanyo, amashusho, amabara cyangwa amajwi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)