Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n'abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paulina Nyiramasuhuko niwe mugore rukumbi wafungiwe Arusha muri Tanzaniya, ndetse aba n'umugore umwe gusa Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwahamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buryo butangaje Nyiramasuhuko niwe mugore hahamwe n'icyaha cyo gusambanya ku ngufu abagore bagenzi be, aba n' umugore rukumbi urwo rukiko rwaburanishirije hamwe n'umuhugu we Arsène Shalom Ntahobari, bose batsembye imbaga y'Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare bakomokamo. Icyakora by'umwihariko Nyiramasuhuko weyanayogoje igihugu cyose nk'umwe mu bari bagize Leta y'Abatabyi, yiyise iy'Abatabazi. Nyiramasuhuko yari Ministri w'Umuryango, aho kuwubungabunga arawurimbura, none n'umuryango we bwite usuhukiye muri gereza . We n'imfura ye Shalom Ntahobari bahanishijwe igifungo cya burundu, bombi bakazaguma mu buroko kugeza iminsi yabo ku isi irangiye.

Iki gihano ni nacyo gikwiye Béatrice Munyenyezi, umukazana wa Nyiramasuhuko akaba n' umugore wa Shalom Ntahobari. Kubera umuvumo wokamye abo kwa Nyiramasuhuko uyu Munyenyezi nawe kuva tariki 16 Mata 2021 ari muri gereza mu Rwanda, nyuma y'aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye umwanzuro wo kumwohereza kuburanishirizwa aho yakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Munyenyezi ariko asa n'umenyereye gereza, kuko yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy'imyaka 10 yakatiwe kubera kubeshya ku ruhare rwe mu byabaye mu Rwanda, ubwo yasabaga ubuhungiro muri Amerika. Uretse gufungwa yanambuwe ubwo bewenegihugu yari yabonye mu buriganya.

Béatrice Munyenyezi agarutse mu Rwamubyaye, aka ya mazi ashyuha ntiyibagirwe iwabo wa mbeho. Yamamaye cyane cyane kuri bariyeri yari imbere y'urugo rwe mu mujyi wa Huye, ahaguye abantu batabarika, dore ko yari n'umutware wacaga iteka ku abagombaga kwicwa,amaze kugenzura indangamuntu zabo.

Kimwe n'umugabo we Shalom Ntahobari , nyirabukwe Nyiramasuhuko, na sebukwe Maurice Ntahobari, bari basanzwe bazwiho ubuterahamwe bukaze muri Butare, ku buryo urubanza rwabo ari urucabana. By'umwihariko Munyenyezi aregwa ibyaha 7 by'impurirane, byose bigize icyaha cya Jenoside, ndetse kuri uyu wa wa gatatu tariki 21 Mata Ubugenzacyaha bwashyikirije ubushinjacyaha idosiye ikubiyemo ibyo aregwa, kugirango nabwo buzayiregere urukiko.

Si Nyiramasuhuko, Shalom Ntahobari na Béatrice Munyenyezi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Umugabo wa Nyiramasuhuko , Maurice Ntahobari nawe yavuzwe n'abatangabuhamya benshi bamureze uruhare mu iyicwa ry'abatutsi muri Kaminuza y'uRwanda yari abereye umuyobozi. Mu nyandiko duherutse kubagezaho ivuga inama umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana yagiriye Perezida Habyarimana, muryabyibuka ko Nshimiyimana yashimye cyane Maurice Ntahobari, nk'umuryanashyaka wa MRND ukomeye, Interahamwe ikora cyane.

Uyu Maurice Ntahobari nawe aracyabundabunda mu bihugu binyuranye byo mu Burayi, ariko amaherezo azasanga umugore we, imfura ye n'umukazana we mu gihome,kubera ubuhone bwabashoye bwicanyi. Ni ikibazo cy'igihe, maze umuryango wose ukaryozwa ubugome ndengakamere bwawuranze. Amaraso arasama, byagera kwa Nyiramasuhuko bikaba isomo rikomeye.

The post Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n'abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amaraso-arasama-isomo-rikomeye-kuri-paulina-nyiramasuhuko-nabo-mu-muryango-we-bashiriye-muri-gereza-kubera-guhekura-urwababyaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)