Amagambo mabi yabwiwe umunyamakuru Emmy n'uwari umukoresha we, yayahuje n'ibyo nyina yigeze kubwirwa kuri se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'ikinyamakuru Igihe.com mu gisata cy'imyidagaduro, Nsengiyumva Emmy yananiwe kwihanganira amagambo yabwiwe n'uwari umukoresha we mu myaka itambutse ko ari mubi adakwiye kugaragara mu mashusho y'ibiganiro yakoraga, ibintu yahuje n'ibyigeze kubwirwa nyina kuri se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emmy ku Cyumweru yashyizeho ubutumwa bukomeye bugaruka ku buryo uwari umukoresha we yavuze ko atazongera kugaragara mu mashusho y'ibiganiro yakoraga kuko ari mubi, ibintu byakuruye amarangamutima menshi y'abantu bakanibaza impamvu yabivuze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Emmy yabanje kuvuga ubundi uburyo iki gitekerezo cyo gukora ibiganiro by'amashuhso n'abahanzi cyaje ubwo yari ku gitangazamakuru yakoreraga, avuga ko yabitangiye muri 2015.

Ati'Ikintu cyanteye umujinya njya kubitangira icyo gihe, hari umuhanzi ntari buvuge wari ufite inkuru ikomeye ariko isaba ko uba ufite ijwi rye, ndamubwira nti ko uri mu mujyi wanyuze ku kazi ukampa interview gato iminota 5, aranga ngo agiye kuri Contact TV byamwicira gahunda, ukumva ko yahaye agaciro TV.'

Ibyo byamuteye kureba kuri Channel ya YouTube y'icyo gitangamazamakuru yakoreraga asanga abantu bakurikira channel yabo bashobora kuba baruta abakurikira iyo televizyo, yiyemeza na we gutangira ibyo biganiro.

Ati'bukeye mpita njya ku kazi ntarandika na i ku machine mpita njya kwa boss ndamubwira nti guhera uyu munsi ngiye kujya nkora ibiganiro by'amashusho tubishyire kuri YouTube, boss ati ese byaje bite? Ariko icyo kinyamakuru nakoreraga cyari gifite aba boss babiri, hari boss wanjye na nyirigitangazamakuru ariko uwo nisangagaho ni uwo twahoranaga'

'Tubiganiraho abanza kutabyumva ndamubwira nti ariko ikibazo mufite ni ibikoresho noneho njyewe kugira ngo ubone ko nababaye ndigurira camera na micro ndabigura mu mafaranga yanjye mbizana muri company, bikaba ku kazi ikintu nabasaga ni uko umuntu ukora video aza kumfatira amashusho gusa, nakoze video na boss abona ko ari sawa aravuga ngo dukeneye camera nziza, bazana camera nziza na video zitangira kuba nziza.'

Yakomeje avuga ko bakoze ndetse na kompanyi ikagenda yaguka abireba ariko nyuma y'imyaka 3 nibwo nyirigitangazamakuru yaje kuvuga ko adakwiye kugaragara mu mashusho ye kuko ari mubi, isura ye idacuruza.

Ati 'turakora umwaka wa 1, 2, 3, iyo kompanyi ikura uba ubireba yaba mubareba hari n'amafaranga, nari mfite amahirwe yo kuba nareba n'amafaranga yinjiye, ku mwaka wa 3 na ba boss banjye barahindukaga, uwari uriho icyo gihe akorana inama na nyirigitangazamakuru, nyirigitangazamakuru aramubwira ati rero ndashaka ko duhindura imikorere, ziriya video Emmy akora ntabwo ari zo dukeneye, undi ati ese ko zirebwa ikibazo ni ikihe?'

'Undi aramubwira ngo ngo ibyiza uriya muhungu ntabwo akwiye kugaragara muri video, ntakwiye kugaragara muri Video ni mubi, yaramubwiye ngo ni mubi atwanduriza video, undi urumva yarimo kuganira na boss atinya kubimbwira video ndakomeza ndazikora, ariko yaje kubimbwira mu marenga ariko hari undi mwene wabo na boss(nyirigitangazamakuru) wakoraga muri iyo kompanyi wabimbwiye atanyuze kuruhande ngo boss ntagushaka muri video yavuze ko uri mubi, ijwi n'ibikorwa si bibi ahubwo isura yanduza video, uwo munsi abimbwiye nibwo nafashe umwanzuro wo kuva muri iyo kompanyi.'

Nsengiyumva Emmy akaba yavuze ko kugira ngo ajye kubivuga ari uko byari byamubanye byinshi mu mutwe anibutse ukuntu bigeze kubwira nyina nyuma ya Jenoside ko abantu bose bapfuye hagasigara umutwe wa Kayiranga(se umubyara) bavugaga Emmy.

Ati'kugira mbivuge byatewe n'iki? Urabona hari igihe ibintu biba byinshi, buriya hari habanje n'indi post ivuga kuri ibyo mama wanjye bamubwiye ko ngo hasigaye umutwe wa Kayiranga, ngo ubona abandi bapfe hasigare uru rutwe rwa Kayiranga? Ubundi uku kwezi sinajyaga nkunda gupositinga cyangwa kuganira, ariko hari igihe wicara ibintu bikakubana byinshi muri wowe ukumva ugiye guturika.'

Kubisohora akabivuga ni mu rwego rwo gusaba abantu ngo barekere kubwira abandi amagambo mabi abakomeretsa kuko nta kindi aba agiye kubungura.

Nsengiyumva Emmy yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Kigali Hit, Touch Rwanda, Inyaranda.com na Igihe.com akorera uyu munsi.

Kujya kubisohora ngo abivuge ni uko byari byamubanye byinshi mu mutwe
Kubihuza n'ibyabwiwe nyina kuri se byamunaniye kubyihanganira
Ni umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro bakomeye mu gihugu



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/amagambo-mabi-yabwiwe-umunyamakuru-emmy-n-uwari-umukoresha-we-yayahuje-n-ibyo-nyina-yigeze-kubwirwa-kuri-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)