AMAFOTO: Gérard Mbabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yasezeranye n'umukunzi we Uwase Alice kuzabana akaramata.

Aho basezeraniye imbere y'Imana muri Kiliziya Gaturika muri Paruwasi ya Regina Pacis, basezeranyijwe na Padiri Alex Ndagijimana, ni mu muhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Mata 2021.

Ubukwe bwa Gerard Mbabazi bwitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki.

Tariki 12 Werurwe 2021, Mbabazi yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwase mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe, Gérard Mbabazi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze abwira inshuti n'abavandimwe ko yateye intambwe ikomeye mu buzima ahamya kubana byemewe n'amategeko na Uwase Alice. Yagize ati 'Warakoze kunkunda n'aho bidakwiye… nanjye nzagukunda birenze uko iminsi isimburana nk'uko umutima utera, kereka mpfuye umutima ugahagarara. Ndagukunda mugore wanjye.'

Mbabazi ni umwe mu bafite ubunararibonye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu byerekeranye n'imyidagaduro aho yarikoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo y'abaturage ya Huye, Radiyo Salus, Kigali Today na RBA mu bitangazamakuru byayo birimo; Magic FM, Radiyo Rwanda na Televisiyo Rwanda.

Ni urugendo amazemo imyaka irenga 13 mu itangazamakuru kuva muri 2008 arangije amashuri yisumbuye muri Christ Roi i Nyanza agatangira kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye.


Gerard Mbabazi n'umukunzi we Alice basezeraniye muri Kiliziya Gaturika muri Paruwasi ya Regina Pacis


Bamporiki Edouard yatashye ubukwe bwa Gerard n'umukunzi we Alice


Byari ibyishimo kuri Gerard Mbabazi na Uwase Alice


Gerard Mbabaxi na Uwase Alice basezeranyijwe na Padiri Alex Ndagijimana

Amafoto yakuwe kuri ISIMBI.rw



Source : https://impanuro.rw/2021/04/06/amafoto-gerard-mbabazi-yakoze-ubukwe-numukunzi-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)