Abantu 44 bapfiriye mu birori byo kwiyambaza Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi birobi by'abo mu idini ya Orthodox, byari byitabiriwe n'abantu uruvunganzoka ari na bo benshi bari babijemo kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka.

Muri iriya mpanuka yatewe n'umubyigano w'abantu benshi bitabiriye ibi birori nyobokamana, hanakomerekeyemo abantu barenga 150.

Ubwo iyi mpanuka yabaga mu gicuku ahagana saa saba z'ijoro zo muri Israel, abantu 38 bahise bitaba Imana mu gihe abandi batandatu baje kuzira ibikomere batewe n'iriya mpanuka.

Ubuyobozi bwa kiriya gihugu, bwatangaje ko bubabajwe no kubura bariya baturage bariho biyegereza Nyagasani.

Habanje gutangazwa amakuru ko aho bariya bantu bari bateraniye haje kuba impanuka ibikuta by'ibyumba bigahirima bikabagwaho gusa inzego zatangaje ko iriya mpanuka yatewe n'umubyigano w'abantu benshi bari bahari.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko iriya mpanuka iteye agahinnda gusa yizeza ko akomeza gusengera abakomeretse kugira ngo Imana ibakize.

Perezida wa Israel, Reuven Rivlin na we yanditse kuri Twitter ko yashenguwe na bariya bantu babuze ubuzima na we yizeza inkunga y'amasengesho ku bakomeretse.

Israel kimwe mu bihugu byakingiye abaturage benshi, cyamaze gukuraho amwe mu mabwiriza akomeye yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ku buryo abantu bashobora guhurira ahantu hamwe ari benshi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/Abantu-44-bapfiriye-mu-birori-byo-kwiyambaza-Imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)