Abahanzi bagize uruhare mu isanamitima n’ubumwe bw’abanywanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

Kubera aya mahano yabaye mu gihugu hari abahanzi bafashe iya mbere ngo aya mateka atazasibangana ndetse bashaka no gufasha abarokotse kwigarurira icyizere cy’ejo hazaza. IGIHE yakusanyije bagiye mu bagize uruhare mu bihangano byo komora inguma abarokotse.

Munyanshoza

Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi iyo benshi bavuze indirimbo zo kwibuka ahita aza imbere.

Ni umwe mu bahanzi bamaze gukora ibihangano byinshi bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akunze kuvuga ko yigeze gufungwa amezi atandutu bamwise icyitso cy’Inkotanyi.

Munyanshoza yamenyekanye cyane ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Mibirizi’ ivuga ku gasozi avukaho ka Mibirizi mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba kashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihangano byo kwibuka, ku maradiyo, televiziyo ndetse no mu majoro atandukanye yo kwibuka usanga benshi bifashisha indirimbo ziganjemo ize.

Afite indirimbo zitandukanye zomora imitima y’abarokotse Jenoside, iziva imuzi ibyabaye mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse n’izigisha abantu ibyiza by’ubumwe n’amahoro.

Nyiranyamibwa

Nyiranyamibwa Suzanne, ni umuririmbyi w’inararibonye waboneye izuba benshi mu bahanzi nyarwanda.

Ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi, yamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwi cyane mu yitwa ‘Ese mbaze’, ‘Amahoro iwacu’, ‘Ibuka’, n’izindi.

Nyiranyamibwa yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunze itotezwa n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorerwaga abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava nyuma y’imyaka 16 yerekeza mu Bubiligi ubu aba mu Rwanda.

Uyu muhanzi n’umuryango we bahunze nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyina, Mukanzigiye Carolina na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango we wari warahungiyeyo.

Senderi

Nzaramba Eric uzwi nka Senderi International Hit amenyerewe mu gukora indirimbo zivuga ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senderi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Akunze no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse n’izifasha abarokotse kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.

Bonhomme

Bonhomme yamamaye mu bihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibisingiza Ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Uyu mugabo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ijambo rya nyuma’, ‘Kubera Ko’ n’izindi zitandukanye.

Umwihariko ni uko indirimbo ze hafi ya zose usanga zicurangishijwe guitar gusa nta kindi gicurangisho cyashyizwemo.

Mariya Yohana

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunze gufasha benshi mu bihe byo kwibuka.

Ni umwe mu bahanzi bahimbye ibihangano byafashije benshi mu gihe Inkotanyi zari ku rugamba, yabihimba ashaka kubatera imbaraga ngo bakomeze umurego kugira ngo bagere ku ntsinzi yo kubohora igihugu kandi babigezeho.

Indirimbo ye yitwa ‘Intsinzi’ yahimbye mu 1992 yigeze kubwira IGIHE ko uretse kuba yarayihimbiye abasirikare bari ku ruganda yaje kumenya ko yaremagamo agatima n’abari bari mu Rwanda.

Ati “Naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”

Umuhanzi Mariya Yohana ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda, avuga ko indirimbo Intsinzi ifite aho ihuriye n’umunsi wo kwibohora, kuko ivuga uburyo Abanyarwanda baruhiye igihugu ariko amaherezo bagatsinda.

Iyi ndirimbo kandi ngo yayifashishaga mu gihe hashakishwaga amafaranga yo gufasha abababaye, ubwo Mariya Yohana yakoraga nk’umukangurambaga cyangwa abo bita abakada afatanyije n’itorero yabagamo , bigatuma Abanyarwanda bavaga mu mahanga n’ahandi bayumva bagira ishyaka ryo kwiyubakira igihugu bafatanyije kandi bafashanya, icyabateranije kikagerwaho kandi bose bishimye.

Afite n’ibindi bihangano byiganjemo ibyo kwibuka bifasha benshi kwigirira icyizere no kwibuka biyubaka ndetse n’izigaruka ku mateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994.

Grace Mukankusi

Uyu mubyeyi w’imyaka 35 yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Icyizere’ n’izindi. Yavukiye mu karere ka Kayonza mu bana 12 ari nawe bucura. Jenoside yakorewe abatutsi yabaye we n’abo bavukanaga basigaye ari umunani kubera abandi bari barishwe n’uburwayi.

Uyu mubyeyi ari mu barokotse Jenoside ndetse ababyeyi be bose bahitanywe nayo. Yanyuze mu nzira y’inzitane muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo yari akiri umwana ndetse iyo avuga amateka ye muri ibyo bihe amarira azenga mu maso.

Ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano bikunze gufasha benshi cyane mu bihe byo kwibuka.

Munyanshoza mu bihangano bye yibanda ku byomora ibikomere n'ibivuga amateka ya Jenoside
Nyiranyamibwa ni umwe mu bahanzi bafashije abanyarwanda abinyujije mu bihangano
Senderi ni umwe mu bahanzi bafasha benshi mu bihe nk'ibi byo kwibuka
Bonhomme ari mu bahanzi bazwiho kuririmba ibihangano bigaruka ku bihe byo kwibuka
Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bafite inganzo idakama yafashije benshi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)