Urubyiruko rwasabwe kubyaza amahirwe ururimi rw'Igifaransa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe mu biganiro bitatu byabereye i Karongi byateguwe na Cleo Kivu Hotel byareberaga hamwe uko Ururimi rw'Igifaransa rwigishwa n'icyakorwa kugira ngo habemo umuvuduko binyuze mu muco n'ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bagerageje gushyiraho amashene arenga 190 y'igifaransa, akizera ko bizafasha abanyarwanda kuzamura imivugire y'igifaransa.

Ati 'Nkatwe muri Canal Plus twagerageje kuzana amashene arenga 190 kandi yose ni mu gifaransa harimo filimi z'uruhererekane n'amakuru kuko abantu bakuru baba bakeneye kumenya uko byifashe ku Isi.'

'Ibi bizatuma abantu bakomeza kugenda bazamura imivugire y'ururimi turashaka ko bakivuga nk'uko bavuga ikinyarwanda ni intangiriro ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa byaratangiye nka Canal Olympia mu kinamico na filimi.'

Umukinnyi wa filme akaba n'Umuyobozi wa Ishyo Arts Center, Carole Karemera, yavuze ko kwiga Igifaransa binyuze mu buhanzi byafashije abana, asaba abahanzi gushyiramo imbaraga binyuze mu ikoranabuhanga.

Ati 'N'abana byari bigoranye ariko gahoro gahoro byagiye biza binyuze mu bitabo nka Bakame n'imivugo y'abasizi na filimi byigishije benshi, mbere baravugaga umuntu akikiriza gusa none turimo no gukora filimi zijya mu iserukiramuco atandukanye. Ndasaba abahanzi kwishyira hamwe cyane cyane abashya bagakoresha ikoranabuhanga rigezweho hari imishinga twatangije nka KESHO izabafasha gushyira hanze ibihangano bitandukanye.'

Umuyobozi wa Led Solutions & Green Energy, Sekamana Thérèse, asaba urubyiruko gufungura amarembo bakagenda mu bindi bihugu bivuga Igifaransa bahereye muri Afurika bakareba amahirwe ariyo.

Ati 'Ibyo urubyiruko ruvuga Igifaransa rukeneye ni bimwe, inama ni ukugumana umuco w'igifaransa nkabasaba ko bashyira amaso inaha ntibabategereze hanze mutangire mutekereze Afurika.'

'Hatangijwe isoko rusange muri Afurika hagiye no gushyiraho uruhushya rw'inzira rumwe muri Afurika duhereye hafi nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari byinshi ikeneye mufite, hari RwandAir ijya Gabon na Congo Brazzavile hose bavuga Igifaransa ni amahirwe kuko nta visa usabwa wajyayo ugakora akazi n'i Burayi mwajyayo ariko mubanze mutekereze Afurika.'

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko amarembo afunguye ku Isi hose asaba urubyiruko kwigira ku bindi bihugu.

Ati 'Ndasaba urubyiruko ruvuga Igifaransa kugira amatsiko kuko ni yo azatuma babasha guhangana batibagiwe n'ikoranabuhanga, kuvuga ururimi neza bitanga amahirwe nko muri Afurika Igifaransa kiravugwa cyane n'abantu barenga miliyoni 300.'

'Dufite amahirwe y'isoko rusange ryafunguwe kandi kugira ngo umusaruro uboneke biri mu maboko y'urubyiruko hari amasoko ahuriweho n'ibihugu byinshi ntawe ukirebera mu gihugu cye, ikoranabuhanga ryarabikemuye, mwabonye ko no mu bihe by'icyorezo cya Covid-19 akazi kakomeje, rubyiruko nimufungure amarembo hari amahirwe menshi yo kwiga kaminuza ku buntu, mugirane imikoranire na bagenzi banyu.'

Ibi biganiro byahurije hamwe abagore icyenda b'abayobozi mu bigo bitandukanye Rica Rwigamba,M arie Pierre Ngoma, Thérèse Sekamana, Iris Irumva, Nicole Bamukunde, Lydie Hakizimana, Dr Carmen Nibigira, Sophie Tchatchoua, Carolle Karemera na Aime Umutoni. Byayoborwaga na Gwladys Watrin binyuze kuri TV 10.

Carolle Karemera umukinnyi wa filme yavuze ko kwiga igifaransa binyuze mu buhanzi byafashije abana
Iris Irumva yasabye urubyiruko kumenya indimi kuko bifasha gufungura amarembo hirya no hino
Bashoje bareba uko igifaransa cyafasha urubyiruko mu kubona amahirwe y'akazi
Carolle Karemera umukinnyi wa filme akaba n'umuyobozi wa ishyo Arts Center avuga ko kwiga igifaransa binyuze mu buhanzi byafashije abana mu bihe byashize
Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni
Umunsi wa mbere harebwe uko umuco wakwifashisha mu kuzamura ururimi rw'igifaransa
Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bagerageje gushyiraho amashene 180 y'igifaransa azafasha kuzamura imivugire y'uru rurimi
Marie Pierre Ngoma na Rica Rwigamba ubwo bari mu kiganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rusabwa-kubyaza-amahirwe-ari-mu-rurimi-rw-igifaransa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)