Umuyobozi mu ishyaka RPD riherutse gushingwa na Dr Kayumba yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje aya makuru ko uyu mugabo witwa Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo icy'ubujura bukoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga Jean Bosco Nkusi yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021.

Dr Murangira yavuze ko tariki 03 Werurwe 2021, RIB yakiriye umugabo urega abantu batandatu (6) ucuruza ibikoresho binyuranye birimo ibitanda, bakamubwira ko bamwe muri bo ari abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gisinzwe imisoromo n'amahoro, abandi biyise abapolisi, bakamutera ubwoba.

Dr Murangira uvuga ko bariya bagabo bagiye kureba uriya mugabo tariki 02 Werurwe 2021, avuga ko baje babwira uriya mugabo ko bagiye kumufungira kuko atishyura imisoro.

Dr Murangira ati 'Urumva umucuruzi iyo umubwiye imisore uko bigenda, agira ubwoba nubwo yaba ntayo anyereza, ni ibintu bibabamo. Icyo gihe bamaze kumubwira iby'imisoro baba baramubwiye ngo baramujyanye bagiye kumufunga, baba bamukubise mu modoka bamuzungurutsa mu Mujyi wa Kigali bamubwira ngo abahe miliyoni 10Frw ngo natayabaha baramwica, bamufungire n'iduka kandi byose birangire.'

Yababwiye ko atayabona cyakora ababwira ko afite miliyoni imwe kuri Mobile Money, akajya kuyabikuza ubundi arayabaha.

Ngo uriya mugabo yaje gutahura ko bariya bagabo atari abakozi b'ibigo baje bamubwira, bugacya ajya kubaregera RIB.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ni ko guhita rufata abantu batatu barimo uwitwa Theogene wirukanywe mu gipolisi ari na we wambitse amapingu uriya mugabo.

Dr Murangira ati 'Hasigaye hashakishwa abandi batatu, ejo (ku Cyumweru) hafashwe uwitwa Nkusi Jean Bosco wari wiyise umukozi wa RRA, yafatiwe muri Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo, hasigaye abandi babiri kandi na bo bazafatwa.'

Dr Murangira avuga ko itabwa muri yombi ry'uyu Nkusi Jean Bosco ntaho rihuriye n'ishyaka akorera rya RPD (Rwandese Platform for Democracy) riherutse gushingwa na Dr Kayumba Christopher ariko rikaba ritaremerwa mu Rwanda.

Yagize ati 'Iby' amashyaka ntaho bihuriye n'ibi byaha, reba nawe igihe yakoreye ibi byaha, icyaha yagikoze tariki 02 Werurwe 2021 kandi ishyaka ryari ritarashyirwa ku mugaragaro, RIB icyo imukurikiranyeho ni ibi byaha ntaho bihuriye n'iby'amashyaka, ari uza kurega n'uregwa ntabwo RIB ikurikiza amashyaka barimo.'

Dr Murangira kandi avuga ko ubwo Nkusi yafatwaga, yahise yemera biriya bikorwa akekwaho ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Dr Kayumba avuga ko uyu Nkusi ari umwe mu bagize ishyaka rye ndetse akaba ari Umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga no gushaka abayoboke ariko ko nta mico mibi nk'iriya akekwaho, asanzwe amuziho.

Dr Kayumba wabwiye Umunyamakuru ko iyo nkuru ari we ayumvanye ariko ko ejo ku Cyumweru yari yabajije inzego zirimo RIB na Polisi iby'uriya mugabo, zikamubwira ko zitamufite.

Dr Kayumba ati 'Nkusi muzi nk'umuntu wikorera akazi ke mu buryo bukurikije amategeko, ari umuntu utajya mu bintu by'ibyaha.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umuyobozi-mu-ishyaka-RPD-riherutse-gushingwa-na-Dr-Kayumba-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)