Umutesi Lea watewe ingabo mu bitugu nabarimo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iri rushanwa Umutesi Lea yagiye ashyigikirwa n'abahanzi bakomeye cyane muri Afurika ndetse yari umwe mu bafitiwe icyizere n'abakunzi batandukanye nk'uko irushanwa riba rimeze. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Umutesi Lea yavuze ko yari yizeye ikamba kandi ko ibyo basabaga byose abyujuje.

                                     

Umutesi Lea yari umukobwa uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yari yambaye Nimero 27 ari nayo yamurangaga. Uyu mukobwa yavuyemo rugikubita kuko no mu bakobwa 10 ba mbere atabashije kubageramo ubwo batangazwaga abagomba kuvamo Nyampinga 2021.

Mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku itariki 21 Werurwe 2021, ubwo Umutesi Lea yageraga mu muryango we mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze aho asanzwe abana n'umuryango we, yatunguwe no gusanga umuryango we, inshuti ze n'abavandimwe bamwiteguye, banateguye ikamba, ibyapa byanditseho Miss Rwanda 2021. 

Reba mu mafoto uko byari bimeze


Bati "Urakaza neza Miss wacu"


Umutesi Lea yari ashyigikiwe n'ibyamamare muri Miss Rwanda 2021



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104161/umutesi-lea-watewe-ingabo-mu-bitugu-nabarimo-alikiba-na-weasel-agataha-amaramasa-muri-miss-104161.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)