Hakuziyaremye Soraya yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana wamusimbuye muri MINICOM - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habyarimana Béata yatangajwe nka Minisitiri mushya wa MINICOM mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

Mu mpinduka Umukuru w'Igihugu yakoze kandi yagize Soraya Hakuziyaremye Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe 2021, ni bwo Hakuziyaremye yahererekanyije ububasha na Habyarimana wamusimbuye.

Uyu muhango witabiriwe n'abantu bake barimo abakozi ba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ndetse n'ab'Urugaga rw'Abikorera (PSF).

Mu butumwa batanze bijeje kuzafasha Minisitiri mushya, Habyarimana Béata, mu ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano ze.

This morning, the outgoing Minister Hon. @SorayaMHlive handed the office to the incoming Minister Hon. @habyarimanab , where @RwandaTrade staff and @PSF_Rwanda pledged full support to the New Minister. pic.twitter.com/ZoUlTMyaTQ

â€" Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) March 22, 2021

Hakuziyaremye yaburaga igihe gito ngo yuzuze imyaka itatu ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda. Yashyizwe muri uwo mwanya ku wa 18 Ukwakira 2018.

Aheruka kubwira IGIHE ko uru rugendo 'rutari rworoshye ariko hari byinshi byo kwishimira by'umwihariko anashimira Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere.'

Minisitiri mushya w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w'imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw'imari n'ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y'u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by'Imari.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y'Abaturage y'u Rwanda.

Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw'imari, ukaba ufasha abari n'abategarugori kugera kuri serivisi z'imari.

Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n'abategarugori kugerwaho na serivisi z'imari.

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko kwambara neza agapfukamunwa
Habyarimana Béata yagizwe Minisitiri w'Inganda n'Ubucuruzi ku wa 15 Werurwe 2021
Hakuziyaremye Soraya (iburyo) yahererekanyije ububasha na Minisitiri Habyarimana Béata wamusimbuye muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda
Nyuma yo guhererekanya ububasha hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: MINICOM




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakuziyaremye-soraya-yahererekanyije-ububasha-na-minisitiri-habyarimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)